skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode 14: Natekeye umutwe Stella birangira amaherezo y’ inzira abaye mu nzu y’ iwacu

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari ndi kumwe na Stella, yari amaze kumbwira iby’ umugambi umuzanye mu cyaro, yari amaze kumbwira ko azanywe no kugurisha isambu y’ iwabo ibyateye umutima wanjye gushiguka nkibaza uburyo Stella nzi yaba yarahindutse kugeza ubwo afata icyemezo cyo kugurisha isambu y’ iwabo ntacyo yikanga.

Sponsored Ad

Muri ako kanya narebye hirya nanga guhuza amaso nawe ngo atabona ko ngize ubwoba, kubera umugambi we ubwoba bwari bwantashye, nibaza impamvu ndi kumwe nawe ahagaragara, mu muhanda aho tubonwa na bose, ntangira gutecyereza nibikomera nkazira ubufatanyacyaha muri uwo mugambi we, ako kanya mfata umwanzuro wo kugenda nkuhunze nkamusiga aho yarambirwa agakomeza gahunda ze aho kuzahogozwa no kwisanga mu mapingu mbazwa ibyo ntazi.

Ako kanya nahise mbwira Stella nti,

Njyewe-“Ste! Ihangane gato ndaje….”

Stella-“Uuuh? Ngo uraje? Ugiye hehe se? Umaze kunyumva, ikimbesheje aha nkubwiye ntaho ngukinze nk’ umwana twiganye none nkaho wanyumvise ukamfasha ngo uragiye?”

Njyewe-“Ndaje gato, ndumva…ndumva nkubwe kandi ntabwo nshobora kwihangana…”

Ako kanya Stella yahise amfata mu kizigira cy’ akaboko arankomeza cyane rwose ndabyumva, ambwira anyongorera mu gutwi gusa ni bya bindi wongorera umuntu uzi ngo uri kuvuga buhoro ariko kubera gushinyiriza ukavuga cyane,

Stella-“Yiiii! Ahubwo sha Sa!…Mana yanjye! Ni ukuri Imana ishimwe, uziko nanjye ari uko? Nakomeje kugira isoni zo kubikubwira, ahubwo niba bishoboka mbabarira tujyane nanjye nibohore, ahwiiiii!”

Nabuze icyo mvuga mbura ayo mira, nshaka inzira byanyuramo ngo mpakanire Stella ariko ndayibura, ako kanya akora mu gakapu yari afite mu ntoki akuramo inote, yegera motari aramuhereza,

Stella-“Mota! Akira ikomereze akazi kawe ntakomeza kugukereza, njyewe ndacyari hano”

Motari-“Eeeh! Nta kibazo ariko nizere ko ay’ uyu mwanya ngutegereje nayo uza kuyongeraho?”

Stella-“Ariko se mota wambabariye koko? Urabona koko uko ngana uku nkorera amafaranga ngo uhereho unyaka ay’ umurengera? Rwose ntabwo nakubehya nje ino nsa nuwihaze, ntabwo nje kuryoshya winyaka na duke nari mfite”

Motari yacecetse akanya gato hashize umwanya aba aravuze

Motari-“Ntacyo yampe ariko unsigire na nimero yawe, nzaguhamagara igihe uzaba waragafashe ko ari njye uyampe, ndabizi kandi ubwo uzanyirengagiza”

Stella-“Oya mota! Ntabwo ari uko narezwe, niba uzishaka nta kibazo ndaziguha pe! Ariko ntabwo wagakwiye kumfatirana ngo nkujyemo ideni ku ngufu”

Motari wandebaga igitsure yahereje telephone Stella yandikamo nimero ze, amaze kuzandikamo Stella ahita asobeka akaboko mu kanjye, andusha intambwe muri make yanshishije aho aranshushubikana ambwira ko kwihangana birihafi kumunanira.

Nta handi twagombaga kujya hari mu rugo, twageze yo yikubita ku matako areba hirya no hino, amfumpatiza agasakoshi gato yari afite ahita akata hepfo mu gikari wagira ngo yari ahazi…koko niho ubwiherero bwo mu rugo bwari buherereye.

Nasigaye nibaza uko ndabigenza, uwo nashakaga gucika yari ageze iwacu, nibajije icyo nakora ngo musezerere ntashwanye nawe ngo ntavaho nongera ibibazo mu rugo ariko ako kanya aba aragarutse, yiruhutsa cyane,

Stella-“Ahwiiiii! Sam! Urantabaye pe! Nari mfuye, ahwiiiii! Urakoze cyane ni ukuri, noneho nawe ushatse wajya yo, umbabarire nagutanze, uziko twabishakiye rimwe nk’ abana b’ impanga? Cyangwa wowe wihagaritse ku gikuta nka bimwe mwakoraga cyera kw’ ishuri?”

Njyewe-“Hmmm! Ste! Reka ibya cyera byararangiye”

Stella-“Ni ukuri urakoze cyane pe!”

Njyewe-“Nta mpamvu yo gushima, toilette se ko Atari umutungo w’ umwe, ahubwo ubwo uruhutse ndumva wakomeza gahunda zawe…ukagenda rwose”
Ako kanya yahise ansha amw’ ijambo maze arambwira ati,

Stella-“Uuuh! Sam! Ko unyirukana bite?”

Njyewe-“Ste! Ndagusabye komeza gahunda zawe, ntabwo nshaka kuzira umugambi wawe no kongerera umutwaro abavandimwe banjye, ndagusabye komeza urugendo rwawe”

Stella yarahindutse mbona asa n’ ugowe no kwakira ibyo namubwiraga, yubika amaso abumbatiza neza agakapu yari afite mu ntoki, nabonye asa n’ ubabaye ariko kandi adashaka kubinyereka.

Nyuma y’ akanya gato twese ducecetse numvise umuntu ufunguye ku rugi rwo ruguru ndahindukira…natunguwe no gusanga ari mukuru wanjye Vena, wari wagiye atubwiye ko agiye gusura Mama.

Vena-“Eeeh! Sam! Bite? Ese wari uri hano hafi? Ukuntu naje nkabura umuntu?”

Yakomeje kuza adusanga ahereza ikiganza Stella maze aramubwira ati,

Vena-“Bite maa?”

Stella-“Ni byiza”

Vena-“Bite se ko mbona…Sam! Ko wahejeje umushyitsi hanze? Kingura wakire umushyitsi”

Ako kanya nakoze mu mufuka ntambuka nseta ibirenge ngera ku muryango nongera guhindukira,

Vena-“Ariko se…ko udakingura? Ibi niki ra?”

Ako kanya Vena yaje ansanga, anyaka urufunguzo, arikingurira, maze abwira Stella ati,

Vena-“Kalibu maama! Kalibu rwose tambuka…”

Stella yakomeje gutinya ariko mukuru wanjye akomeza kumwinginga ndetse amwinjiza asa n’ umuhatitiza njye nsigara hanze.

Nyuma y’ akanya gato Vena yasohotse n’ umujinya mwinshi,

Vena- “Sam! Wabaye ute? Ugira mu mutwe hazima?”

Akimbwira atyo nahise nibuka akahise, nibuka uwo ndiwe, ntecyereza ko mukuru wanjye ari kumpata ambaza impamvu nzanye Stella mu rugo.

Nakomeje ndeba Vena uko yanyitegerezaga n’ umujinya mwinshi, atunga urutoki mu mutwe we nk’ ikimenyetso cyo kunyereka ko nta bwenge ngira, nibuka ko koko nta mu mutwe hazima ngira gusa ku mutima nkomeza kwivugisha nti iyaba wamenyaga ikizanye uwo winjije mu nzu,

Vena-“Ngaho se injira mu nzu, uganirize umushyitsi!”

Nanze kuripfana dore ko Vena yari amaze kunkomeretsa…nako kumbwiza ukuri data! Nanjye nihagararaho ndamubwira nti,

Njyewe-“Ariko se ninde wakubwiye ko njyewe mfite umushyitsi? Uriya njye si umushyitsi wanjye, injiji nkajye naba mvugana iki nawe? Wowe muhanga genda umuganirize n’ ubundi ni wowe washobora kwisobanura mu rubanza”

Vena-“Urubanza? Uruhe rubanza? Sam! Wowe murumuna wanjye ni wowe uri kunshinja kuba nafata ku ngufu uriya mukobwa uzanye aha?”

Njyewe-“Reka reka njye ntawe nzanye, ahubwo wowe umwinjije uzi yageze aha ate?”

Vena-“Uko yaba yahageze kose njyewe ntabyo nzi, ikizima nuko uwageze aha wese aba ari umushyitsi kandi Mama yatwigishije ko ntawe uzagera aha uzasubira inyuma umuhogo wuma cyangwa inzara imubaga amara”

Njyewe-“Hari cyera tukigira ibintu!”

Vena-“Ngaho nyumvira nk’ amagambo akuvamo? Samu! Aka kanya wibagiwe impanuro z’ ababyeyi? Wacurukuye ibitecyerezo byawe ukibuka ko ubu buzima turimo tudakwiye guhinduka ngo duhinduke ibyihebe?”

Njyewe-“Vena! Erega njyewe nubwo nta bwenge ngira, nkaba ndi injiji, ntabwo nayoberwa gutandukanya ikirura n’ umwana w’ intama, ntabwo nananirwa gutandukanya inkuba n’ isake, ntabwo nakwinjiza iwacu umuntu uje kuduturaho umutwaro.

Vena-“Umutwaro? Uwuhe mutwaro?”

Noroheje ijwi maze mbwira mukuru wanjye Vena nsindagira ijwi mubwira nti

Njyewe-“Vena! Uriya mukobwa ureba winjije mu nzu ntawe uzi ariko reka mukubwire, uriya twiganye cyera muri primaire, ni umukobwa wa mwarimu, duherukana ankubitisha, ibyabaye byose ubwo Papa andema inguma yari we, none ngo umushyitsi?”

Vena-“Ngo?”

Njyewe-“Uravuga iki se uriya ni ikirara ruharwa, yampishuriye azi ngo ndashima naho atazi ko ndi kumucishamo ijisho”

Vena-“Oya se kandi?”

Njyewe-“Uravuga iki ntarakubwira ikimuzanye hano? Hmmm! Uwakubwira ko yaje ino aje kugurisha isambu y’ iwabo batabizi, none ngo umushyitsi?”

Vena yifashe mu mayunguyungu yubika umutwe akomeza kubyinisha ikirenge nyuma y’ iminota nk’ itatu ahindukira vuba subira mu nzu nk’ iyagatera, umutima uransimbuka ngenda mukurikiye……………………………….

Ibitekerezo

  • Stella se Kandi agiye kuhagirira ibyago?

    Hahhhh
    Naringize ngo Vena yitoraguroye ingoma mwiteme

    Ariko sam ari gukora ikosa ryikwibwira ibintu atasobanuje.kand ntago vyaribikwiye rwose. Stella nawe wasanga ari mubibazo rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa