skol
fortebet

UWANDEMEWE (Episode 3): Stella yarantanze nkubitirwa bikomeye mu ruhame

Yanditswe: Friday 16, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

UWANDEMEWE (Episode 3): Stella yarantanze nkubitirwa bikomeye mu ruhame

Sponsored Ad

Duherukana ubwo hari havutse ikibazo gikomeye kw’ ishuri ku munsi w’ amanota, nari naburiwe irengero Directeur abaza abanyeshuri ko ntawambonye maze najya kubona nkabona Papa arahahingutse.
Directeur akibaza niba hari uwambonye ako kanya Stella yahise amanika akaboko nshaka aho ndigitira ndahabura ari nako nagiye kubona mbona Papa avuye mu bandi babyeyi agenda agana imbere aho Directeur yari ahagaze atangira kumubwira ibyo ntumvaga neza ari nako akoresha ibimenyetso nabonaga ko yarubiye
Hashize akanya numva Papa atangiye kuvuga cyane ati,
Papa-“Oya…oya ntabwo mwambwira buryo ki mutazi aho umwana wanjye ari kandi yaravuye mu rugo aje mu munsi mukuru hano kw’ ishuri? Umwana yari ari mu maboko yanyu ntabwp mwambwira ukuntu mutazi aho ari”
Ibintu byahinduye isura ndetse abarimu n’ ababyeyi batangira kwegera aho Papa na Directeur bari bari gutongana ngo bahoshe impande zombi.
Buri wese yatangiye gushaka kugira icyo avuga barwanira amagambo ari nako abanyeshuri bose bari bacecetse ntawe ukoma, njye aho nari nihishe mu bana bo muwa kane nta numwe muri bo wari unzi, ubwoba bwo…nako ntabwo nabona uko mbivuga nendaga kwinyarira.
Muri ako kaduruvayo nagiye kubona mbona Stella azamutse aho abarimu n’ ababyeyi ndetse na Directeur bari, yegera Mama we mbona ari kumubwira gusa mu matwi yanjye numvaga ari kumubwira ko yambonye kuri rassemblement ndetse ko nimugoroba nari nasinze namwutse umwuka w’ inzoga.
Stella yongeye kumanuka ajya mu bandi Mama Stella wavigaga cyane nk’ ibisanzwe abanyeshuri twese twari tumuzi yavuze cyane,
Mama Stella-“Ariko muri muyahe ko ibyo murimo byose muri kwanjwa?”
Papa-“Ngo ndi turi kwanjwa? Turi kwanjwa ku mwana wanjye? Ariko umuntu w’ umurezi aratinyuka akavuga atyo koko?”
Mama Stella-“Utambwira nabi! Utambwira nabi umwana wawe ndamwiyiziye, uriya mwana w’ umuswa, idebe ryomongana waraye usinze akarara mu kinani umukobwa wajye stella yamubonye hano, reka guteza ubwega ibyaye ikiboze irakirigata”
Papa-“Ngo idebe? Ugize ngwiki Mada?”
Mama Stella-“Idebe nyine, uriya mwana wawe kwiga kwe birutwa no kubireka ndabikubwiye, umwana wifata akarara mu muringoti yasinze se ubwo azimarira iki? Ari hano, aturamye mu bandi banyeshuri Ahubwo Directe! Muhamagare asosoke mu bandi aze asobanure neza ukuntu ateza abarimu kuvugirwamo kandi aturamye”
Directeur-“En Bon! Muceceke mwese!”
Bose bacecekeye rimwe Directeur yongera kuvuga mw’ ijwi riranguruye,
Directeur-“Umunyeshuri witwa Ngabo Sam naze hano imbere?”
Nakomeje guceceka ndaruca ndarumira, abanyeshuri bakomeje gucyebuka buri umwe areba undi nanjye ubwoba bukomeza kunganza ndatitira.
Directeur yongeye kuvuga mw’ ijwi riranguruye ati,
Directeur-“Ngiye kongera indi nshuro imwe, umunyeshuri witwa Ngabo Samu naze hano imbere vuba na bwangu”
Aho nari ndi nakomeje gutitira ubwoba buba bwose sinzi uko nagiye kubina mbona Stella umwana wa mwarimu wasaga nkaho ari Doyenne ari kuzenguruka yitegereza abantu ntangira kwikinga ku bandi bana gusa kubw’ amahirwe make yanjye yampingutseho.
Yahise ankurura ambwira ati,
Stella-“Ngwino…ngwino nakubonye, wihishaga uzi ko tutakubona? Ngwino witabe Directeur, kare kose ntabwo wumvaga?”
Nakomeje kwigagaza nanga kugenda ariko abandi banyeshuri nabo baboneraho baransunika, nta kundi nahingutse imbere ya Papa, Directeur ndetse n’ abarimu.
Papa akinkubita amaso yagize umujinya mwinshi aranyegera….yankubise urushyi mbona inyenyeri numva injereri mu matwi ndazungera ibyakurikiyeho bambazaga ntabwo nabyumvaga gusa nibuka ko navuze byose uko byagenze imbere y’ abanyeshuri, ababyeyi n’ abarimu.
Umujinya wa Papa wakomeje kwiyongera, sinzi uko nahindukiye mbona Stella aje afite inkoni zigera muri eshatu azihereza Papa antegeka kuryama hasi ngo mpanwe n’ abandi banyeshuri bose babonereho ntibazagire uko nagize.
Naciye bugifu nsaba imbabazi ngira nti,
Njyewe-“Mbabarira Papa! Mbabarira ntabwo nzongera”
Papa-“Cecekaaa! Ndavuze ngo ryama hasi wubike inda, gira vuba se?”
Njyewe-“Ni ukuri kose mbabarira ntabwo nzongera kwiga, ntabwo nzongera kugendana n’ abanyeshuri ukundi”
Mama Stella-“Ngaho da! Hahahaaa! Sinabivuze! Rubanda barabyara, ese ubu mbyaye nkuyu namurera cyangwa namujugunya?”
Umujinya wongeye kuba mwinshi kuri Papa, ankubita gatepura andyamisha ku nkufu ankubita inkoni kugeza aho Directeur ansabiye imbabazi.
Maze guhaguruka nitegereje abandebaga bose numva ntabwo ndi umuntu mu bisa n’ abantu, imyenda yanjye yari yabaye urubito isa nabi cyane, amarira yashokanye n’ ibyayo byose.
Directeur yavuze buhoro ati,
Directeur-“Ngaho subira mu bandi kandi ntuzongere, Papa Sam! Warengeye rwose! Guhana ntabwo ari uguhohotera, nari nzi ko ugiye kumunyuzaho akanyafu bisanzwe none byahindutse guhondagura bya bindi bivuna igufa?”
Papa-“Reka ni kigende! Igicucu gusa! Ipuuu”
Namanutse ninjira mu bandi bose bahindukira bandeba, nageze aho Stella yari ahagaze mbona afite ubwoba bwinshi, amarira yari yamuzenze mu maso ndetse yikinga inyuma y’ undi mwana bakundaga kugendana ampunga nkomeza gutambuka.
Nageze inyuma y’ abandi bose nicara hasi nubika umutwe mu biganza, iby’ amanota reka byo ntabwo nari mbyitayeho, bahamagaye abo bahamagara…ndavuga batanu ba mbere muri buri shuri nuko ressemblement iraremura abandi bajya kubahamagarira mu mashuri.
Nakomeje kwicara aho nubutse umutwe mu maguru ari nako amarira akomeza kunshoka ku matama, natecyerezaga ibimbayeho nkumva ndiyanze, ngatecyereza uburyo ndi butahe mu rugo nkarara mu nzu Papa arimo, nakwibuka ko nasize Danny mu mazi abiri nkumva birandenze.
Nkiri aho nagiye kumva numva umuntu usa n’ umpamagara, numvaga ari ijwi ry’ umukobwa ryavugaga buhoro nubura umutwe mbura umuntu imbere yanjye, mpindukiye nkubita amaso Stella wari uri kumwe na Cyuzuzo umukobwa w’ inshuti ye bakundaga kugendana bagasangira utuntu twose badacuranwa.
Stella yateye intembwe aza ansanga aho nari nicaye ambagarara imbere nanjye nkomeza kumurebana igitsure.
Nitegereje intoki ze mbona ziri gutitira, maze ako kanya ahita ambwira ati,
Stella-“Sam! Mbabarira…nako mbabarira”
Natuje akanya katari gato, muri njye numvaga ko Stella atakabaye ahagarara imbere yanjye kuko ibyambayeho byose yabigizemo uruhare ijana kw’ ijana kandi yabiharaniye azi neza icyo ashaka, guhagarara imbere yanjye rero byatumye numva aje kunshinyagurira ngo anyereke ko kuba ari mwiza ndetse akaba ari umwana wa mwarimu ari gasopo ampaye yo kuzongera kumwegera ngo ngire aho ntura umubi .
Ako kanya yahise yongera kubwira ati,
Stella-“Sam! Nje imbere yawe ngo ngisabe imbabazi, ibyabaye byose ntabwo nari nzi ko bigera hariya, rwose mbabarira ntuzantege ngo unkubite unyishyure ko nagutanze”
Namenye ko ibyo Stella yavugaga yabivugishwaga no kwanga ko nazihirera ariko se ugura ngo nari kuzabitinyuka? Ku mwana wa mwarimu? Ahaaa! nakomeje guceceka ndetse ndahaguruka ngo nigendere ako kanya Cyuzuzo bari kumwe ahita avuga,
Cyuzuzo-“Samu! Sha wababariye undi mwana? Urabona atababaye koko? Wenda niba utanamubabarira tubwire niba utazamwishyura ko yagutanze bakagukubita birenze urugero”
Stella-“Samu! Ndakwinginze mbabarira ntabwo nari nzi ko ndi gukora ibintu bibi bigeze aha, basi se mfukame?”
Stella yagiye gupfukama Cyuzuzo aramufata,
Cyuzuzo-“Oya nawe wipfukama, Samu ndamuzi ntabwo yategereza ko umupfukamira, ahubwo buriya yakubabariye urabizi nawe ko adakunda kuvuga menshi”
Nakomeje guceceka ndaruca ndarumira, nongera kwitegereza ukuntu imyenda yanjye yasaga ivumbi, mbona ntari uwo gupfukamirwa nsabwa imbabazi, ako kanya ntera intambwe ndende ngenda nihuta icyo numvise n’ ijwi rirenga rya Stella ampamagara ati: “Sam”……………………………………..
Ntuzacikwe na Episode ya 4 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Ndumva ngize agahinda nikiniga
    Mbega guhana umwana cyane sibyo bituma akosoka ahubwo bimugira ikihebe

    Samu rwose urambabaje pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa