skol
fortebet

UWANDEMEWE (Episode 4) : Kwegera Stella byanteye igikomere cyo gushinjwa ubusambanyi nkiri muto

Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo Stella yari ari imbere yanjye ansaba imbabazi gusa muri njye numvaga ko adakwiye kuzinsaba kuko icyo yaharaniye ari cyo yagezeho…numvaga ibyo ambwira ari nko kunyishima hejuru nko kuba yambwira ngo awa!

Sponsored Ad

Aho nari mpagaze nakomeje guceceka ndaruca ndarumira, nongera kwitegereza ukuntu imyenda yanjye yasaga ivumbi, uwahaniwe mu ruhame mbona ntari uwo gupfukamirwa nsabwa imbabazi n’ umwana wa mwarimu, uwo twese twabonaga tugacyebera.

Ako nahise ntera intambwe ndende ngenda nihuta icyo numvise n’ ijwi rirenga rya Stella ampamagara ati: “Sam! Sam!”

Nafashe inzira itaha iby’ amanota byo reka ntabwo nabyibukaga uretse ko n’ ubusanzwe nta nicyo byari bimbwiye, ndenze ikoni rimwe imvura y’ impanukano iba yisutse idakubye.

Ntabwo niriwe nyugama nakomeje kugenda ndetse ntera intambwe ndende, iyo mvura yaje kuzamo n’ urubura ariko sinatinya inkuba nkomeza urugendo.

Nari nabaye nk’ ikizira nta kintu na kimwe kibaho numvaga ko cyanyemera, yaba umuntu, inyamanswa cyangwa inkuba.

intangiriro Uko ngenda ni nako nakomezaga kwibuka ibyambayeho muri iyo minsi ibiri y’ y’ urugendo rwanyagizaga, agahinda muri njye karazamuka ndetse amarira arashoka….

Burya koko imvura ni nziza ku bihebye abababaye n’ abaruhijwe, iyo urira unyagirwa ntawe umenya ko uri ku rira.

Nageze mu rugo nkata mu gikari nsunika urugi nsanga rukinze negama impande y’ umuryango, narategereje imvura irinda impitiraho.

Nkegamye impande y’ umuryango nagiye kumva numva urugi rurakingutse, mpindukiye mbona ni mukuru wanjye Vena, wari watashye yavuye kw’ ishuri aho we na mushiki wanjye Lea bigaga muri interna ku kigo kimwe.

Nakubitanye amaso na we yihanagura ku munwa nk’ umaze kurya ndetse yari acyambaye uniforme, ntuza imbere ye nubwo natitizwaga n’ umuvumbi.

Yarambonye arikanga cyane,

Vena-“Eeeeh! Sa..Sa…Sa…Sam! Ni wowe mbonaaa cyangwa?”

Yandebye adahumbya arakanura cyane, nanjye nkomeza kumureba ako kanya Mama ahita ahinguka aho twari duhagaze mu muryango, umutima uramukuka ashaka,

Mama-“Mana yanjye koko? Sa! Sam! Bakobwa bakowe ibi n’ iki koko? Mundebere ni ukuri ukuntu asa? Sa! Waraye he? Mbwira waraye he?”

Vena-“Ngo yaraye he? Ariko se ibi n’ ibiki? Ibya hano bimeze bite ko ndumva binshanze? Ngaho mundebere n’ ukuri kw’ Imana ukuntu Sam asa? Ahubwo se n’ ibiki byamuriye ko mbona amatama yabyibye?”

Ako kanya Lea mushiki wanjye nawe yarahahingutse akinkubita imboni yikorera amaboko, ako kanya nibwo nahise mbacamo hagati ngenda nihuta ninjira mu cyumba ndikingirana.

Mukuru wanjye Vena yahondaguye ku rugi ari nako ampamagara ariko mba ibamba ndetse mfuka amatwi ngo ntakomeza kumwumva, kugeza ubwo ndambiwe nkura ibiganzaku mwatwi, numva bavugira inyuma y’ umuryango,

Mama-“Erega murandenganya, murumuna wanyu yazindutse ajya mu birori byo gusezererwa kw’ ishuri ryabo, rero twategereje ko ataha turaheba, icyo nzi nuko So yazindutse ajya kubaririza naho ibyo kubyimba amatama kwe nanjye binteye ubwoba pe”.

Vena-“Oya njyewe ntabwo mbyumva, ni gute Sam yagera aho arara mu gasozi nk’ ababyeyi mukaryama mugasinzira?”

Mama-“None se twari gukora iki ko uriya atari umwana wo kuyoba inzira imucyura?”

Lea-“Ariko Mama namwe mujye mushyira mu gaciro, ubu se iyo Papa yatinze gutaha utubwira kujya kuryama wowe ugakoza kwicara umutegereje?”

Mama yikije umutima cyane mbyumva aho nari ndi mu cyumba, ndetse numva intambuko ye asohoka, nyuma y’ umwanya utari muto Vena yongeye gukomanga,
Vena-“Sam!...Petit Fre!.....Sam!...Kingura…kingura…”

Nakomeje guceceka, numvaga nta muntu nshaka kubona imbere yanjye, numvaga ari ibishoboka naba ahantu hataba abantu, numvaga ndi igicibwa ndetse ngombwa guhezwa mu bandi nkuko nahaniwe bikomeye imbere y’ abandi.

Nakomezaga numva Vena ampamagara nkibuka akahise, Vena yari imfura y’ iwacu, yandushaga imyaka itandatu, mu buto bwanjye yankundaga birenze ibyo kuba ari umuvandimwe duhuje amaraso twasangiye ibere.

Iyo nabaga nkina n’ abandi bana hakagira unkoraho yahuraga n’ ibibazo, yakundaga kungurira utubombo, akamenya ko imyenda yanjye yanduye mbese ibyo byose naciye akenge ari byo bindi mu mutwe.

Narahagurutse ndakingura arinjira ahita akinga,

Vena-“Sam! Bite? Nta nubwo wari udukumbuye?”

Nakomeje guceceka nyuma y’ umwanya muto yicara ku buriri anyitegereza aho nari negamiye igikuta yongera kumbwira ati,

Vena-“Sam! Byagenze bite? Mbwira ibyo dusanze hano n’ ibiki?”

Nakomeje kwishakamo imbaraga maze ngize ngo mvuge biranga,

Vena-“Ok! Ok! Ntacyo, ngaho kuramo iyo myenda itose wihanagure neza ubundi uryame uruhuke”

Ako kanya yahise ahaguruka, atangira gufungura ibipesu by’ ishati yanjye, nkuramo imyenda agikubita amaso aho inkoni yanyuze ivuza ubuhuhu ku mubiri wanjye arikanga cyane,

Vena-“Ee eeh eh! Sam! Ibi n’ iki mbona? Izi ni inkoni? Sam! Ninde wagukubise bene aka akageni?”

Nakomeje guceceka ndaruca ndarumira ahubwo amarira aba ariyo ashoka ku matama yanjye nirukira mu kiringiti niyorosa hose.

Nongeye gukanguka numva hari unkoraho…yari Papa, Yahise ambwira ati,
Papa-“Niko sha, byuka…byuka uze muri salon…uranyumva?”

Yavuze atyo aragenda, ako kanya ndabyuka ndambara njya kwitaba muri salon aho nasanze bose bicaye, ibyo kurya biteguye.

Byari ibisanzwe iwacu kwicara hamwe, byakundaga kubaho kenshi iyo Papa yabaga yishimye, akatugurira Fanta ndetse nawe akanywa akabyeri maze buri wese agahabwa ijambo reka sinakubwira tukavuga akari ku mutima.

Nanjye naricaye ndatuza, ngiye kubona mbona umusore wacuruzaga muga Centre yinjiye afite igikapu, akuramo amacupa ya fanta ashyira ku meza ndetse n’ agasembuye, Papa aramwishyura aragenda.

Papa-“Ngaho buri wese nafate Fanta anywa dore bazanye ubwoko bwose”

Mama-“Twabanje se ahubwo tukarya?”

Papa-“Oya ntawe urya atabanje kubobeza umuhogo, buri wese yemerewe amacupa abiri nta kibazo rwose”

Vena yarahagurutse ajya ku meza afata fanta imwe arayipfundura arampereza, ako kanya Papa ahita avuga,

Papa-“Dore kandi? Uramuhereza se we nta maboko agira?”

Vena-“Erega nuko utari kubyemera Papa! Sam ameze nabi, njye namwiboneye umuntu wamukubise nta mbabazi agira, umubiri wose wuzuye imirambo y’ inkoni”

Mama-“Wa mugani wowe ntubibona? Reba ariya matama ye ukuntu yabyimbye! Umwana wanjye banza yagarukiye ku mwamba, bari bankoze mu nda”

Vena-“Ariko se Papa! Nakomeje kwibaza impamvu wowe ntacyo bikubwiye, ubu koko ntabwo wagira icyo ukora nk’ umubyeyi tugakurikirana abahemukiye murumuna wacu?”

Papa-“Erega byose namenye uko byagenze”

Mama-“Yeee? Ngo wamenye uko byagenze?”

Papa-“Reka ibyo tuze kubiharira umwanya wabyo ahubwo ko mutambajije impamvu nabicaje nkabagurira? Nta matsiko mufite y’ icyabaye uyu munsi?”

Vena-“Uuuh? Habaye iki se ntazi kandi nzi ko amataliki yose y’ ingenzi twizihizaho iminsi mikuru ya buri wese hano nyizi mu mutwe?”

Papa-“Hahahahah! Erega nta kindi cyabaye hano, Vena nawe Lea, twicaye hano ngo mbashimire ko mwatsinze neza amasomo yanyu, nagombaga kubagurira fanta nkabakira, ndetse n’ akanyama nkakagura mukakagashikura, yiiiii! Muntera ishema bana banjye”

Twakomeje guceceka Papa yungamo ati“Muzabimenya nimukura! Buriya umubyeyi ntabwo yishimira kubyara gusa, umubyeyi yishimira gukuza abana bamuhesha ishema mu bandi, kuburyo batambuka bakavuga bati dore bene kanaka baratambutse.Hahaha! Uziko namenye ko mwahageze nkiri muga centre? Abantu bose numvaga bavuga ngo twabonye wa muhungu n’ umukobwa bawe bavuye kw’ ishuri, bambwira buryo ki musa neza niyo mpamvu rero nanjye nabakoreye umunsi mukuru”

Vena-“Ariko Papa! Ndumva ibyo bitari ngombwa cyane, erega kwiga tugatsinda ni inshingano zacu ntabwo bikwiye gukorerwa umunsi mukuru, none se niba twaragize amahirwe tukabona minerval n’ ibindi byose ni ngombwa ko turenzaho….”

Papa yamuciye mw’ ijambo maze aravuga ati-“Nibyo navugaga, mwebwe muracyari abana ntabwo muzi ishema ry’ umubyeyi, wowe na Lea ngomba kwishimira ko mbafite nk’ abana banyizihiye, iyo muza kumbera nk’ iki kimara ngo ni Sam ntabwo mba nicaye negamye”

Bose-“Ngo?”

Vena-“Oya Papa…ntabwo numvishe neza”

Papa-“Hari utazi ko ari umuswa nako ari idebe wa mugani wa mwarimu we?”

Vena-“Ariko Papa! Rwose kuba Sam adatsinda mw’ ishuri njyewe ndabibashinja kuko….”

Papa-“Ceceka! Niba mutari mubizi mu bimenye, murumuna wanyu yigize ikirara kugera aho yize imico mibi y’ ubusambanyi”

Bose-“Ngo?”

Papa-“Erega ntimubaririze aho yaraye, yaraye mu kinani atinya gutaha kuko yari azi ko twarangije kumenya ko yashatse gushuka umwana wa mwarimu biganaga ngo amusambanye, niyo mpamvu namuhannye, ahubwo munshakire inkoni mwongeze kuko namuhaniye ko yaraye mu gasozi ntabwo namuhaniye ko yize imico y’ ubusambanyi..............................

Ntuzacikwe na Episode ya 5 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • AHAAAAA SAMU WE IHANGANE ARIKO NZIKO UZAVAMO UMUGABO KANDI UKAGIRA UMUMARO KURITA ABANDI BUBAHWAGA AGAIRO KUKURUTA ICYAMBERE NUKUGIRA INTUMBERO MU BUZIMA KANDI UGAHARANIRA KUYIGERAHO
    ANAHEJO MURI NEXT EPSOD

    Mana yangeeee Koko kurengana bizarangira ryariii
    Gusa pole muhungu wange guca mubikomeye biguhindura ukomeye nawe

    Mana yangeeee Koko kurengana bizarangira ryariii
    Gusa pole muhungu wange guca mubikomeye biguhindura ukomeye nawe

    Koko hari igihe ababyeyi bagira uruhare mugutuma umumwana aba umuswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa