skol
fortebet

UWANDEMEWE (Episode 9): Nahishuriwe imbarutso yateye Papa gukora ibara!

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo mukuru wanjye Vena yansangaga kwa muganga maze agatangira kumpumuriza akambwira ko Mama akiri muzima ariko yavunitse umugongo ndetse ko bishoboka ko ntacyo azongera kwimarira, yambwiye ko Papa nawe agiye kugezwa imbere y’ inkiko aho azakatirwa nta kabuza muri ako kanya n’ agahinda kenshi niko kubaza uwo twonse rimwe nti,

Sponsored Ad

Njyewe-“Ariko se Vena! Koko imbarutso y’ ibi byose yabaye iyihe? Niki cyateye Papa kurya amavubi agakora ibara risunikiye ubuzima bwacu mu nyenga y’ umuriro aho dutangiye ubuzima bwo kurira no guhekenya amenyo?”

Vena yikije umutima ubugira kabiri maze aranyitegereza niko kugorora ijwi arambwira ati,

Vena-“Sam mwana wa Mama nubwo bwose ntari narigeze nifuza ko untega amatwi wumva ibi ariko bibaye ngombwa ko amazi agwa mu kanogo kayo, ntega amatwi wumve byose, buriya gitera wateye ibi byago byose ni Data wagayitse agafudika agatahurwa maze akabura uko yorosaho, akarwana no kuzimya umuriro yiyibagije ko ahari umuriro haboneka umwotsi kandi ucumba ujya mu gicu aho rubanda babona”

Njyewe-“Papa wagayitse? Papa wagayitse ate ko nzi ko yanga ikosa n’ igisa naryo akagira ubwenge buhambaye nubwo yagize ibyago akabyara njye njiji nkaba ikigoryi mu muryango?”

Vena-“Oya Sam wivuga utyo, wikwirimiraho amasinde kandi ubona ko ijuru ryatugwiriye, wivuga utyo dore ibyago byaduteye natwe reka tureke kwitera”

Nongeye kubwira mukuru wanjye nti,
Njyewe-“Ariko ibyo mvuga ndabiterwa n’ igikuba gicitse muri njye kuko rwose ntabwo nari nziko Papa yafudika, nzi ko nta kasa yakora, nkurikije ukuntu yampanaga kenshi yihanukira ntabwo yakora ikosa na rimwe baramubeshyera, abaye atabeshyerwa nababara kabiri”

Vena-“Hmmm! Sam! Uravuga utyo koko wicaye kwa muganga kubera Data? Ubwo se gufudika kurenze kuvuna Mama umugongo, akamena umutwe umuyobozi nawe akaboko akagahonyora ni ukuhe? Ahubwo icyo navugaga ni impamvu yateye izi ngaruka zose, niyo nashakaga kukubwira”

Natuje umutima ndawitsa nongera kubwira mukuru wanjye Vena nti,

Njyewe-“Vena! Mbwira ndakumva”

Vena-“Sam! Buriya erega ngo bijya gutangira, Mama yumvishe amakuru ko hari umugore Papa ashobora kuba yarinjiye rwihishwa kandi ngo uwo mugore ngo yari asanzwe afite umugabo, ibyo Mama yarabyumvise abifata nk’ ibihuha aratuza akomeza kubigumana mu mutima”

Vena yakomeje kumbwira ati,

Vena-“Mama yakomeje kubibika mu mu mutima yanga kubibaza Papa, uko akomeza kubibika ni nako inkuru yakomezaga kuba kimomo bimubuza amahwemo, umunsi umwe abimubajije amwuka inabi aratuza, akomeza kubana nicyo gikomere gusa ibimenyetso bikomeza kumusanga aho yabaga ari buri munsi ndetse ngo hari umunsi umwe umusore uvuka ino wagiye I kigali gushaka amafaranga akabona akazi muri logi yabwiye iwabo ko yabonye Papa nuwo mugore binjira muri logi ndetse bagasohokamo mu gicuku, ibyo bikomeza kuba gihamya ko nta nduru ivugira ubusa ku musozi”

Vena yakomeje kumbwira nanjye muteze amatwi ambwira ati,

Vena-“Sam! Buriya uko wabonaga Mama aca bugufi imbere ya Data yabaga atsikamiwe n’ agahinda akagerageza kwitwararika ngo hato adakurura imbarutso ibintu bikaba ibindi”

Mukuru wanjye Vena ntiyadohotse yakomeje agira ati,

Vena-“Uriya munsi intambara irota rero ngo iminsi mirongo ine yari imaze umunsi umwe yuzuye, Papa yari yaraye afatanwe mpiri nuwo mugore baryamanye, bafatwa n’ umugabo w’ uwo mugore wari wabeshye umugore we ko yagiye gutabara mu Mutara ndetse ko ari burareyo”

Vena yakomeje kumbwira ati,

Vena-“Ubwo bamaze kubafata ntibaruhanyije bemeye icyaha, ndetse biba ibindi bemera ko banabyaranye umwana muto wari ufite imyaka ibiri”

Nakomeje gutega amatwi ari nako nkomeza guhishurirwa ibyo ntari nzi mu gihe cyose nari mbayeho nibaza ejo hanjye, ntabwo nari nzi ko hirya gato yanjye hari igitabo kiri kwandikwa kizamfungurirwa mfutswe ibikomere ndetse nikoreye akaboko.

Vena-“Ibyo byose ngo bimare kumenyekana Papa yasabye ko byagirwa ibanga nawe asabwa gutanga amafaranga atayatanga bikaba ibindi? Ugira ngo yatswe make? Bamwatse ibihumbi magana inani nawe yemera kuyatanga, bamwandikisha urupapuro rwo kwishyura mu minsi ibiri gusa”

Vena yakomeje ambwira nta na kimwe aca ku ruhande agira ati,

Vena-“Ubwo Papa yavuye aho feri ya mbere yagiye gushaka umukiriya wo kugura isambu, umugabo wari wemeye kuyigura yaje mu rugo bucyeye bwaho maze ahasanga Mama, amubwira ko aje kureba isambu igurishwa,

Mama yarabyumvishe biramuyobera avuga ko nta sambu ihari uwo mugabo biramucanga gusa asiga amwibiye akabanga kubyari byatangiye gusakara, Mama yaguye mu gihirahiro uwo mugabo aragenda ageze kw’ irembo ahahurira na Papa, amubwira ko yari aje kureba isambu yamubwiye ko igurishwa ariko akaba abwiwe na Mama ko nta yihari,

Papa yakomeje kumwemeza ko isambu ihari ndetse bamanuka harya hepfo y’ amakawa ajya kumwereka, Mama yakomeje kubacungira hafi bimwanga munda nawe aramanuka abasangayo atangira kubaza Papa ibyo kugurisha isambu, Papa amwuka inabi ndetse aramushushubikaba amwirukana nabi,

Mama ntiyavuye kw’ izima yabangamiye ibyo kugurisha isambu uwo mukiriya agenda atyo, mu kugera mu rugo nibwo intambara yarose, Mama ananirwa kwihangana asuka amarangamutima hasi amubwira ko yamenye byose ndetse ko yiteguye guhangana no kumurega bipfa bidapfuka, ubwo nibwo yatangiye kumuhondagura kaba karabaye”

Muri ako kanya nibwo nasobanukiwe neza impamvu yateye byose, igitambaro cyasaga nicyari ku maso yanjye kivaho nongera kubona, mbona Papa ntari nzi, uwanyuzagamo akambwira ko abona atari we wambyaye.

Mukuru wanjye Vena yongeye kumbwira ati,

Vena-“Sam mwana wa Mama ibi byose nkubwiye ni ukuri kutazihakana nka bene mugabo umwe, hanze aha tuzaba iciro ry’ imigani ariko ndagusabye uzabyihanganire ube intwari, tuzababazwa kenshi no kumva ko Papa yabaye ikigwari ariko umubyeyi aba ari umubyeyi, amateka niyo yaba mabi ariko ni ayacu bene mugabo umwe, buriya ntawasimbura umubyeyi bibaho, nizere ko ibi byose nkubwiye bitinjiye mu gutwi ngo bihingukire mu kundi?”

Nikije umutima maze nsubiza mukuru wanjye Vena nti,

Njyewe-“Nubwo bwose ntifuzaga kumva ibyo byose mu matwi yanjye ariko ntabwo ngiye kwihakana uwambyaye, nzakomeza kwibuka uko Papa yampanaga yihanikiye nkaho we atakosa nshyire mu gaciro bizamperekeza mubuzima bushya ntangiye”

Nyuma y’ umwanya utari muto dutuje ako kanya muganga yahingutse aho twari turi maze aravuga ati,

Muganga-“Sam! Ubu noneho wasubira mu cyumba cy’ isuzumiro tukagufata ibindi bizamini bya nyuma tukareba niba urakomeza kuguma mu bitaro cyangwa urajya kurwarira mu rugo”

Vena yahise ahaguruka bwangu yunga mu rya muganga maze aravuga ati,

Vena-“Ni ukuri kose muramutse mumusezereye tugataha akajya kurwarira mu rugo mwaba mudufashije kuko….Muga! uko utureba uku dufite ibibazo bikomeye, sinzi niba n’ amafaranga yo kwishyura turayabona”

Muganga-“Ni wowe mukuru we bambwiraga se?”

Vena-“Ni njyewe, nitwa Vena….byose byabaye ntahari, nari naragiye mu mahugurwa y’ abarimu….”

Muganga yamuciye mw’ ijambo aravuga ati,

Muganga-“Wivunika byose barabimbwiye, ahubwo sindagiza murumuna wawe muze ibindi turaza kuba tubivugana”

Narahagurutse ndasindagira dukurikira muganga, duhinguka mu cyumba cy’ isuzumiro ndyama ku gitanda.

Muganga yatangiye kumfata ibizamini, nyuma y’ umwanya utari muto nibwo yavuze ati,

Muganga-“En bon! Ndabona ibizamini mfashe byose binyeretse ko nta mpamvu yo kuguma kurwarira hano mu bitaro”

Vena-“Eeeh! Murakoze cyane muga, murakoze rwose pe”

Muganga-“Ubu ndumva nta kindi mwajya kubarisha amafaranga yo kwishyura hanyuma ubundi mukaza nkabandikira imiti muratahana”

Vena-“Amafaranga se…”

Mukuru wanjye Vena yararuciye ararumira mbona neza icyo yashatse kuvuga, asohoka aseta ibirenge ajya kubarisha amafaranga yose twagombaga kwishyura.

Nyuma y’ umwanya utari muto yaragarutse, yinjiye asanga ndi njyenyine mu cyumba muganga yari yagiye kwita ku bandi barwayi, areba hirya areba hino, atangira kuvuga yahagira ambwira buhoro ati,

Vena-“Sam! Sam! Gira vuba! Gira vuba haguruka tugende?”

Nashigutse umutima nanjye ngira igihunga ntangira kubaza mukuru wanjye Vena ikibaye ariko akomeza kumbwira guhaguruka vuba tukagenda ari nako ampagurutsa, turasindagira gusa tugifungura umuryango…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 10 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Mbega abasore bahuye ni ibibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa