skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode20: Stella yaramfumbatije ngo aronke umugisha, ntera intambwe nsubira imuhira umwijima utaha umutima

Yanditswe: Monday 24, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo umuguzi w’ isambu yari yabonetse, igihe cyari kigeze ngo abagabo basinye, Stella yari yabaye nk’ uwacanganyukiwe, nanjye nari ndi aho hafi ndi gukurikirana byose, Gatabazi wari umuguzi yabajije Stella niba afite abagabo bamusingira maze nyuma yo kwitsa umutima ubugira kabiri arandeba duhuza amaso ahera ko avuga ashize amanga ati,

Sponsored Ad

Stella-“Mubye! Rwose ntabwo naje nzanye abagabo ariko hano mfite umugabo, Sam ndamwizeye bimvuye ku mutima, ubu niwe wangwa mu bitugu akansinyira niba ari ngombwa ko nagira undi muntu utari njye Sam yambera umugabo”

Vena-“Ntibishoboka! Reka reka ibyo ntibishoboka! Gute se? Sam akubera umugabo? Ubwo njye nkaba iki? Gute watinyuka guhitamo Sam mpari? Aka kanya wirengagije ko ari njye wagufashije muri byose kugeza aho nkuboneye umukiriya?””

Stella-“Ariko ibyo biratandukanye? Kuba wamfashije kubona umukiriya ntibivuze ko wangenera amahitamo y’ uwansinyira ku masezerano”

Muri ako kanya nakomeje kugwa mu kantu, nagize ngo Stella yagiye kuvuga Vena aribeshya avuga njye, nagize ngo ari kwivugira naho yari akomeje,

Stella-“Erega ntabwo najya guhitamo ngo ndeke guhitamo Sam, nonese njyeho mbeshye? Oyaaa rwose kuba ndi hano ni ukubera we, rero ntabwo namurenza amahitamo yo kumpagararira igihe bibaye ngombwa, ahubwo Sam! Nizere ko witeguye kandi ndatecyereza ko ntagiye kukubera umutwaro”

Numvise ayo magambo muby’ ukuri ndatungurwa…nako ndikanga ndetse numva ngize ubwoba, Vena yahise ahaguruka arahagarara maze avuga cyane ati,

Vena-“Reka reka! Ese koko urakomeje? Ngo iki? Sam yakubera umugabo? Akubereye umugabo ate? Oya Ste! Aho ho uribeshye…hitamo kabiri”

Stella-“Ibyo navuze ariko ntabwo nibeshye, Sam niwe nifuza ko ansinyira”

Vena-“Uuuh? Ubwo se ugendeye kuki Ste? Sam? Sam niwe wifuza ko agusinyira? Ubwo se ugendeye kuki? Njye ntabwo mbyumva vraiment, si aho abagabo babuze! Sam?”

Stella-“Nabura ngendera kuki se ahubwo mpitamo? Sam ko ariwe nzi neza, ko ari we utumye ndi hano, ko ari we twiganye unzi neza cyera, ko ari we byibura watanga ubuhamya bw’ ukuri bw’ akahise kacu bikagira agaciro… ntabwo nibeshye niwe nshaka ko ambera umugabo”

Vena-“Ariko se….wenda tuvuge ko ari byo, ubwo wahitamo Sam utazi no gusinya, atazi no gusoma? Ubwo se ahubwo bibaye ngombwa ko ahagarara mu rubanza imbere y’ amategeko yamenya avuga iki?”

Gatabazi-“Ariko rero ntabwo nzi impamvu muri gutinda muri ibyo? Ngo guhagarara imbere y’ amategeko? Ubwo byaba byagenze bite? Reka mbabwize ukuri, njyewe ntabwo mbona impamvu mwatecyereza imanza kuko sinteganya kubahuguza cyangwa ngo mbanyanganye, amafaranga ndayafite yuzuye ndetse naje nyitwaje ntabwo navaho mbambura, twavuganye ko mbaha amafaranga nta na macye mbasigayemo, sinzi ikibazo mubibonamo uwasinya wese ntacyo bitwaye mutuze mutabishwaniramo nta mpamvu”

Vena yongeye kwicara,

Vena-“Oya…oya ntabwo mvuze ko waduhuguza ariko…”

Gatabazi-“None se ubundi ko mbona warushije nyir’ isambu kuvuga nkaho hari umugambi wundi ufite?”

Vena-“Reka reka! Njye nta mugambi wundi mfite ndetse nta n’ inyungu mfite muri ibi ahubwo icyo nshaka kuvuga…Sam rwose ntabwo ari umugabo wasinya ku masezerano, ahubwo Ste! Ndagusinyira…ndagusinyira njye na Lea…”

Stella-“Ibyo se hari icyo bitwaye? Nta kibazo ubwo muransinyira mwese”

Gatabazi-“Oya ahubwo njye ndumva niba uyu mukobwa yahisemo ko uyu musore amubera umugabo nanjye mpisemo wowe, uransinyira nk’ umugabo kuko ni wowe n’ ubundi wandangiye imari”

Vena-“Oya ahubwo njye ndasinyira Stella hanyuma Sam agusinyire! Ndumva ari byo byaba byiza!”

Muri ako kanya byabaye impaka gusa njye ntabwo numvaga impamvu yabyo, Stella yakomeje guhitamo njye ndetse birangira Lea abaye umwanditsi, Vena aba umugabo ku ruhande rwa Gatabazi njye mba umugabo ku ruhande rwa Stella.

Tumaze gusinya numvise muri njye ibisa n’ ibyishimo, niyumvisemo agasamusamu k’ ikizere, Stella yari amaze kuntungura anyereka ko nanjye nshobora kuba umuntu mu bandi nkaba umusare we muri iyo nyanja yari imuri imbere.

Nongeye kwiyumvamo undi wundi imbere ya Stella, numvise ko ndi uw’ akamaro imbere ye numvaga wenda naho yajya kure hari icyo twahuriraho cyatuma anyibuka akampamagara bibaye ngombwa nkamwitaba bwangu burya kuba umugabo bivuze kuba umwizerwa.

Ibyo gusinya birangiye Gatabazi yafunguye igikapu akuramo imifungo y’ inote atangira kubara, ni ubwa mbere nari mbonye amafaranga menshi mu maso yanjye, ibyanteye kwifuza ndetse numva ngize umutima wo kwibaza impamvu bamwe bahirwa bakagira ubutunzi bwo kubika mu gihe bamwe bahangayikishwa no kuramuka ariko ngarukira aho ngo ntavaho ncumura…nako nari nacumuye kare.

Amaze kwishyura yazinze impapuro aragenda, nibwo hakurikiyeho kwibaza uburyo Stella aragendana ayo mafaranga urugendo rwose kugera iwabo.

Tukibyibaza igitecyerezo cyaraje Stella ahitamo ko yaherekezwa numwe muri twe, Vena niwe wahise atanga igitecyerezo ko ari we ugomba kujyana nawe.

Ku gicamunsi nibwo Vena yarangije kwitegura aheka igikapu turabaherekeza. Mu nzira tugenda nagendaga inyuma yabo ndetse bansiga intambwe nyinshi, twegeye imbere nibwo Stella yahagaze mugezeho aranyitegereza nanjye nkomeza kumurebana indoro ivuze akari ku mutima burya wabona umuntu aza ntiwabona agenda, numvaga mfite agahinda ko igihe nahawe ngo mwegere kirangiye agiye ndetse ko agiye kure aho tutazongera kubonana.

Numvaga kandi mbabajwe n’ uko agiye gusubira gusaya mw’ isayo y’ ibibazo, aho agiye guhangayikira Mama we nanjye ngakomeza ubuzima bwo guhangayika butamenyerwa.

Twakomeje guterana intambwe tugeze imbere arahagarara arahindukira maze arambwira ati,

Stella-“Sam! Ndagira ngo ngushimire, ngushimire kuri byose, ni ukuri si mfite byinshi nakubwira ibyo kukubwira nabona navuga mu magambo make…warakoze kunyakira nkikugera imbere, warakoze kutampunza iwanyu nkashyika mugashyashyana munyakira ndetse mukancumbikira,

Sam! Warakoze kwirengagiza akahise ukibagirwa ko nakubereye umwana mubi nkagukubitisha uzira ubusa, ntabwo nari nzi ko igihe kizagera nkakwikubita imbere ukambera uw’ umumaro bigeze aha, niyo mpamvu nazinutswe kuzongera gucumura mbeshya nzaba umuhamya ko ntawe umenya aho bwira ageze”

Stella uko yarushagaho kumbwira ibyo ni nako yagiraga ikiniga, nanjye nkomeza kumutega yombi n’ umutima umenetse.

Yakomeje kumbwira ati,

Stella-“Sam! Ndagiye, ndagiye ariko ntabwo ngiye, ndagiye ariko ndakubwiza ukuri ko tujyanye, ndagusezeranya ko iteka nzahora nzirikana agaciro ufite kuri njye, nubwo ngiye nsanze ibibazo ariko ndabizi bizagira iherezo nongere ngaruke gushima,

Sam! Uzazirikane ko wambereye umugabo kandi uzabyubahe bizatuma uhagarara neza ku kizere nakugiriye maze uzabe umugabo no mu bindi byose aho nzakwitabaza uzanyitabe uzabe uri ku ruhande rwanjye”

Muri ako kanya Stella yakoze muri ka gasakoshi yari afite, amfumbatiza ibyo ntabonye ako kanya maze anshyira mu biganza n’ ibiganza bye byombi maze arambwira ati,

Stella-“Sam! Akira…akira mbabarira wakire…”

Nakomeje kwanga kurambura ikiganza kuko numvaga ibyo ari byo byose nta kindi ashaka kumfumbatiza atari amafaranga ibyo ntumvaga ko byaba ari byo nyemeye nkakira, numvaga bitaba ari byo rwose ko nakira igihembo kimuvuyeho cyasimbuzwa inyungu zo kuba yarangiriye ikizere yangiriye, ntanyishishe agashimangira ko mugwa mu bitugu.

Yakomeje kumpata kwakira ngeze aho ndambura ikiganza, nasanze koko ari inote nk’ ebyiri yari yazingazinziye hamwe maze mpita mubwira nti,

Njyewe-“Kandi koko nabicyetse! Ste! Ntabwo byari ngombwa ko umpa amafaranga, ntabwo nakwakira izi note zivuye mu zindi kandi nzi neza icyatumye ufata inzira ukaza ino, akira yasubirane uyasubize mu yandi ndabizi azakemura byinshi bikuri imbere gusa nyuzwe nuwo mutima Imana yakuremanye kandi rwose ntabwo ari iki gihembo nkeneye ko kiguturukaho”

Stella yazenze amarira mu maso maze yongera kumbwira ati,

Stella-“Sam! Mbabarira ubike utwo dufaranga, ntabwo ari igihembo kandi ntabwo ari ishimwe, bifate nk’ ikimenyetso cyo gusangira ibihe turimo, ndabizi neza ntacyo wabura uyamaza burya gufashanya ntibivuze byinshi kandi wibuke ko gutanga bihesha umugisha girira uwo mugisha nifuza kuronka”

Nakomeje kwitegereza Stella wari ufite agahinda muri we, ndafumbatiza ndetse nshyira mu mufuka mbona aramwenyuye ariko byari bya bindi byo guseka ababaye, maze arambwira ati,

Stella-“Urakoze Sam!”

Twakomeje gutera intambwe twegera imbere gato dusanga Vena na Lea bahagaze badutegereje,

Vena-“Waretse gutinza Stella wa njiji we? Urabona aho amasaha ageze? Ubundi urakomeza kutugenda inyuma wasubiye mu rugo ko n’ ubundi tutari bujyane?”

Lea-“Ariko Vena nawe rero wagira ngo si gusa, nkubwo urabwira utyo Sam agutwaye iki? Guherekeza ni ikosa?”

Vena-“Umva kandi nawe? Ubu se ni saa ngahe? Ntubona aho amasaha ageze? Muragira ngo tugereyo amajoro ibisambo bitubonerane?”

Lea-“Ko numva ufite ubwoba se kandi ari wowe twizeye? Ngira ngo ugiye witeguye guhangana bibaye ngombwa?”

Vena-“Umva ko byaba bibaye ngombwa, kuki twategereza ko biba ngombwa? Tugomba kugenda kare tukava mu muhanda ibyo gutinza abantu byanyu…mushaka mwasubira mu rugo”

Lea-“Ahaaa! Sam! Wa mugani reka dusubire mu rugo ma!, ngaho urugendo rwiza”

Lea yasezeye Stella asubira inyuma nanjye ndamwegera nongera kumwitegereza amaze kwitsa umutima ako kanya Vena ahita yongera kuvuga cyane,

Vena-“Stella! Banguka tugende reka gutinda tutabura imodoka”

Stella yarikanze cyane ndetse ahita ahindukira agenda atyo atansezeye, nakomeje kubitegereza bagenda, metero ijana ziribara ndetse Magana abiri zigeramo barinda barenga nkibareba kugeza aho amaso yanjye atabashaka kubabona, nitsa umutima mpina akagongo nsindagira nsubira mu rugo uko ntera intambwe umwijima utangira gutaha mu mutima wanjye…………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 21 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Ariko se ko Venant yqmese amababa koko? Ririya haho barigezeyo amahoro rwose! Sam shakisha icyo wakora wereke Venant ko n’ubwo kwiga byakugoye ariko Wabasha kwitanga no kuhagirira akamaro kose

    Ariko se ko Venant yqmese amababa koko? Ririya haho barigezeyo amahoro rwose! Sam shakisha icyo wakora wereke Venant ko n’ubwo kwiga byakugoye ariko Wabasha kwitanga no kuhagirira akamaro kose

    MBEGA INKURU ITANGIYE KURYOHA GUSA AGAKUNZE ABABIRI KAGIYE GUTERANYA ABAVANDIMWE. UMWANDITSI KOMEREZA AHO

    yewe ndisabira Vena kudakomeretsa abavandimwe be kuko ndabona hajemo no gufuhira Stella gusa urukundo ntiruhatirizwa komeza uduhugure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa