skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode21: Naratumwe ngeze mu mayira abiri imitima imbana ibiri hagati yo guhemuka cyangwa gusama ibiseseka

Yanditswe: Monday 24, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo byari bigeze ko Stella asubira iwabo, isambu yari imaze kugurwa ndetse icyemezo cyafashwe ko mukuru wacu Vena agomba kumuherekeza ngo hato hatagira umutangirira mu nzira akamwambura, byari ibihe bibi kuri njye, burya wabona umuntu aza ntiwabona asezera agenda kuko murabizi bitera agahinda.

Sponsored Ad

Maze disi mperekeje Stella igihe cyo gusubira inyuma ngo we akomeze yagiye kunsezera ijwi rya Vena wavugaga cyane rimukura umutima ako kanya agenda yihuta, ni ukuri umwiza yagiye atansezeye, arenga metero ijana ndetse na magana abiri zigeramo barinda barenga nkibareba kugeza aho amaso yanjye atabashaga kubabona, nitsa umutima mpina akagongo nsindagira nsubira mu rugo uko ntera intambwe umwijima utangira gutaha mu mutima wanjye.

Nakomeje kugenda ngera kuri mushiki wanjye Lea wari wansizeho intambwe duhuza ingendo twerekeza iyo mu rugo, kuri njye amagambo yari yashize ivuga, mu mutwe hari hibereyemo Stella wari ugiye ntabishaka.

Twageze mu rugo Lea yivumbuye, akinguye umuryango nibwo numvise amagambo yavugaga ndwana no kumusubirishamo,

Njyewe-“Ngo…? Ugize uti iki Lea?”

Lea-“Wanyumva wavunira ibiti mu matwi byose ntacyo bimbwiye n’ ubundi se ko nta wasimbura uwo mwonse rimwe, nushaka umvugishe cyangwa ubyihorere icyo nzi cyo nuko urarya ukaryama ukarenzaho amazi bigashira, cyangwa ubundi wacaniye amaguru ukamukurikira? Inzira ni umuhanda nakubwira iki”

Njyewe-“Oya Lea! Nawe wivuga utyo, mukurikire se wowe urumva byashoboka? Ese ubundi mukurikiye naba njya gukora iki ko…”

Lea-“Hmmm! Noneho uravuze rero? Ahaa! Icyakora rubanda barahinda! Ese kunca amazi ukansuzugura nkavuga ukanyihorera nibyo byatuma agaruka ra? Byatuma atura ino se cyangwa byatuma yemera kurunguruka mu mutima wawe akabona ko wabaye amakara akakugirira impuhwe?”

Njyewe-“Nkwihorera? Njyewe umvugisha nkakwihorera?”

Lea-“Are wee? Uhatse kuvuga se ko utanyumvaga? Inzira yose twaje nkuvugisha unyihorera wagira ngo hari icyo nzira, ahaaa! Burya koko ngo bene gutera umujinya sibo bivurizwaho ubuhanda”

Muri ako kanya nibwo namenye neza ko nshobora kuba narengeye nkagenda wese nkiyibagirwa ngaherekeza Stella mu ntekereze zanjye nkamugeza kure hashoboka mushiki wanjye Lea yamvugisha sinumve.

Yansize aho nari mpagaze ajya gutegura ibya nimugoroba, amagambo yari make yasaga nuwandakariye nkomeza kwiheba ntekereza impamvu nkomeje kuba ikibazo ku bavandimwe.

Burya ikibi cyo kwikoresha inama ni kimwe, nta biri ku murongo w’ ibyigwa, nta gitekerezo nta ki…wiha ijambo ukaryiyambura intoki zose narazitunze numva ko burya bwose na mushiki wanjye Lea yari yanze kunyereka akari kumutima akiyumanganya go umushyitsi abanze agende.

Ibya nijoro byarahiye twicara muri salon njye na mushiki wanjye dutangira gusangira, dusoje maze ndamubwira nti…

Njyewe-“Mbabarira Lea! Ndabona wahindutse ndetse wandakariye ariko buriya kare ntabwo nakwihoreye mbishaka, ntabwo naguhunza amatwi mwana wa Mama ahubwo wagendanaga n’ umuntu uzi ko muri kumwe naho yibereye ahandi…”

Lea-“Sam! Wanyumva ukanyihorera, wansuzugura wagira njye ntabwo byambuza kurya ngo ndyame nsinzire gusa icyo nabonye nkemera uyu munsi nuko agakunze ababiri koko kabateranya”

Nakomeje guceceka ntecyereza kuri ayo magambo, nta gushidikanya Lea nta kindi yashakaga kuvuga, agakunze ababiri kari Stella, muri uwo mwanya nibwo nahamije ko atari ukwikunda kwanjye Lea nawe yabonye ko guhinduka nk’ igicu kwa Vena atari gusa.

Lea-“Yewe! Genda mwari usize urutwitse! Uruzi ngo ababiri bonse rimwe barebane ay’ ingwe, umwijima ucumbike ucunaguze utere umuto w’ iwacu kwihisha, agahinda kamuhinde yisange munsi y’ ikiraro k’ ihene? Ariko se rukundo wabaye ute ko ubaga nta kinya?

Uruzi imfura y’ iwacu ireke guceceka ibona isigaranye na we itangire ivemo uwo yakavuganiye, ngaho urubanza ruraremye, uwaranze inzira izana umushyitsi aratonetswe umwanya wo kwibukiranya ko ari injiji uridarapa…imfura iti ntiyagakwiye kukubera umugabo…nabera nibwo nabona uko igicu gihinduka, umuntu akazira amakosa atakoze byose ari ukubyiganira kwicara aheza! Hmm! Icyakora genda Stella usize uhakongoye!”

Njyewe-“Ariko se Lea! Icyo ni igisigo, ni iki? Niba ari nacyo ntabwo rwose kiryoheye amatwi, wapi kabisa”

Lea-“Hmmm! Uti igisigo? Vuga uti ahubwo ni insigamigani, ni ukuri Stella asize ankuye agatambaro ku maso, uzi ko ntari nzi Vena? Ubu ndibaza umunsi yagarutse aha mu rugo…ndumva mfite amatsiko pe! Ese ubu tuzicara dusangire nkuko byahozeho cyangwa azazana gahunda nshya ajye ataha yariye muri restaurant yinjire mu marembo akomeza mu cyumba?”

Njyewe-“Lea! Njyewe icyo ntegereje kumenya nta kindi, ni icyo nzira, Vena agomba kunsobanurira icyo anziza, ninsanga ndi mu makosa koko nzasaba imbabazi, nidusanga kandi andenganya agomba kunsaba imbabazi erega yarankomerekeje”

Lea-“Hmmm! Agusaba imbabazi? Ahubwo se buriya azaba yagarutse? Sam! Sinzi ikintu numva kinkomanga ku mutima ukansimbuka....”

Njyewe-“Oyaa…humura Lea! Ahubwo reka tujye kuryama turuhuke nubwo umunsi wose wadupfiriye ubusa”

Njye na Lea twarahagurutse nzimya itara ry’ umurasire ryabaga muri salon tujya kuryama.

Mu gitondo nakangutse kare nka saa cyenda z’ ijoro, ibitotsi ndabibura, sinzi uko byaje natangiye kwibaza aho Vena yaba yaraye.

Muri njye natangiye gutecyereza ukuntu yaba yaraye kwa Stella, mu ntecyerezo zanjye nkabona basangira ndetse asesera mu mashuka yamusasiye…numva nongeye kwigaya impamvu atari njye wansindiye uwo mugisha gusa…nirengagije ko mugwa mu ntege kandi nta rutugu rusumba ijosi.

Byageze nka saa kumi n’ ebyiri ndabyuka ndasohoka maze kwihumura mu maso nakoze mu mufuka ndikanga numvise…ntabwo nibukaga ko Stella yasize amfumbatije, nazamuye mu mufuka nkubita amaso za noti ebyiri, nyuma y’ akanya gato nitegereza nafashe inzira mva mu rugo.

Nageze ku muhanda muto wo hepfo mbona imodoka y’ ikamyo najyaga mbona iza gupakira amatafari ahantu bayatwikaga, aho hantu hari nko muri kirometero uvuye iwacu.

Iyo modoka yanyuzeho sinzi uko byanjemo nyiruka inyuma mba ndayiparamye ngo ndye nako kanyenga.

Bidatinze twageze ahantu hari itanura nsimbuka vuba ndabandagara habuze gato ngo nshinge amazuru.

Maze kwikubita ivumbi mu biganza nanyuze imbere y’ imodoka ndibuyeza ndijijisha, nkiri aho hari umusore wavuye mu modoka yitaba telephone akomeza ajya hepfo gato kwihagarika.

Yavuyeyo akitaba telephone, nyuma y’ umwanya muto arakupa,

We-“Uyu mugabo se ari hehe ko mpamutanze? Ubu kandi agiye kunkerereza! Nanga abantu batagira gahunda kabisa!”

Ako kanya yongeye kureba muri telephone ye ashyira ku gutwi, atangira kuzenguruka itanura,

We-“Hello…Ariko ubwo iyo wifashe ukambeshya uba wumva twakorana dute?.... njyewe nahageze kandi nshaka kwihuta kugira ngo mbone uko mpindukira….nta mwanya mfite wo gutakaza mfite aba Boss bakeneye amatafari niba nta gahunda mbwira njye gushaka ahandi njye ntabwo nabura imari”

Yakupye telephone asubira mu modoka, nanjye mpina akagongo nicara ku matafari yari ari aho hafi, nyuma y’ imodota nk’ icumu nabonye abasore nka batandatu baza buhanya.

Wa musore wari mu modoka aho yari ari kumwe n’ umushoferi yongeye gusohoka mu modoka akubitana n’ umwe muri ba basore bari baje nk’ iya gatera batangira gusa n’ abatongana gusa bakata hirya inyuma y’ imodoka aho ntumvaga ibyo bavuga.

Nyuma y’ akanya katari gato batangiye gupakira, muri uko gupakira ndeba nibwo nibajije icyo mpagarariye aho hafi.

Nagize igitecyerezo cyo kwegera ngo mbaze niba nta kazi gahari ngishungera numvise umuntu usifuye ndahindukira mbona ni wa musore wari waje mu modoka naje mparamiye.

Yarandembuje ngenda musanga mugezeho,

We-“Bite se muhungu?”

Njyewe-“Ni sawa kabisa”

We-“Utuye hano hafi se?”

Njyewe-“Yego”

We-“Ko mbona ntacyo uri gukora se uwagutuma”

Njyewe-“Untuma hehe se ngo numve ko najyayo?”

We-“Hano hafi se hari ahantu haba icyo kunywa?”

Njyewe-“Icyo kunywa?”

We-“Yego, ndashaka byeri kabisa ndumva nakiramukanye”

Njyewe-“Eeeh! Byeri? Irava he se mwo kabyara mwe ko aho dutuye nawe uhabona?”

We-“Oya…zabura ziva he se? Wowe niba utuye ino ndabizi neza ntabwo wayoberwa aho bahahira abubwo wenda mbwira niba uri kwiganyira ko ngutuma nkumare impungenge, ntabwo ngutuma gutyo gusa njye ndaguhemba”

Numvise guhemba ku mutima nti niyo yaba mu Kinyari ku muhanda wa kaburimbo ndajyayo, nikiriza vuba ko ndajyayo cyane ahubwo yatinze mba ndiho mpindukira ngaruka.

Uwo musore yakoze mu mufuka akuramo inote eshatu z’ umutuku arampereza mbanza gutinya kwakira,

We-“Akira nyaruka wangu, genda uzane mitsingi esheshatu hanyuma ndabizi urasigayo amafaranga y’ amacupa, ayo baza kugusaba ngo bagutize amacupa uyasigeyo nicyo gihembo cyawe, uraza kuyafata utiruye”

Nakiye amafaranga ako kanya ngenda nihuta, aho nari ngiye hari nko muri kirometero ebyiri, mu nzira ngenda nageze munsi y’ iwacu ndeba kuhanyura ngo nkomeze ngende ntangira kugenda biguru ntege.

Nongeye kurambura za noti nkubita agatima aramutse ari ayanjye icyo yamarira, rwose nahagaze aho nari ngeze, ntekereza kabiri, numva umutima uranze, amarangamutima ampatitiza kumenya ubwenge bwo kudatiza umurindi abasesagura, numva binjemo kwitahira nkareka kwirirwa nsubira iyo nzira……………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 22 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Mana yanjye nizere ko atagiye guhemuka sibyo mwifuriza komeza utwigishe mwarimu ushoboye

    Oya sekandi Sam utiba utahora ubikora rwose vyashengura.ahubwo tebuka wenda wabona baguhaye akazi kogupakira amatafari ukabona igishoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa