skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode26: Kera kabaye Vena yagarutse yarabaye undi

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo mushiki wanjye Lea yampoberaga maze akambwira amagambo y’ inkomezi yongeye gutuma ngira ikiniga cy’ ibyishimo, burya koko kugira ukumva akagufata ibiganza akagukomeza ntako bisa, nongeye kubona umugisha nagize wo kugira uwo ngwa mu ntege.

Sponsored Ad

Ubwo Lea amaze kunyegera aho nari akancigatira aho nari nishingikirije isuka akamfata mu biganza akambwira ati,

Lea-“Humura rwose ndagushyigikiye mwana wa Mama! Nzaba iruhande rwawe, nzafata iry’ uburyo kandi Imana iri kumwe natwe izaha umugisha imiromo y’ amaboko yacu!”

Ako kanya nahise musubiza nti,

Njyewe-“Urakoze cyane Lea! Nzi neza ko Imana yumvira kure isengesho ry’ abaciye bugufi! Ahubwo reka manuke njye mu gishanga Selemani atahantanga”

Lea-“Uwo se kandi ninde?”

Njyewe-“Ni wa musore wo kwa Tereziya hari hirya, rero twari twavuganye ko araza akamfasha akambwira ibikenewe byose ndetse bakamfasha gutera ibipimo aho tuzatangira guhinga ejo, buriya uriya musore yahinze kuva cyera kandi yanyemereye kuzamfasha, ni umukire buriya uzi inka yoroye?”

Lea-“Eeeh! Nta kibazo Sam! Genda rwose umwegere burya iyo ufite ukwerekera ntutinda kumenya kandi buriya intore nihamiriza iharanira gushimisha umutoza byaba ngombwa ikanamurusha”

Nasezeye mushiki wanjye Lea manuka hepfo mu gishanga, nagezeyo mpahurira na Selemani atangira kunyereka aheza twahinga imboga zitandukanye bitewe n’ ahegereye amazi ndetse yemera kuzampa umubyizi wa mbere we n’ abahinzi basanzwe bamuhingira.

Umunsi wa kane uhereye uwo munsi imbuto twari twarangije kuyinaza mu butaka, abahinzi imibyizi yari ibaye itatu, ntabwo twacumbitse twakomerejeho burya kwiyemeza bivuze kusa ikivi n’ ikindi.

Icyumweru cya mbere cyarangiye intabire imaze gutungana ari nako imbuto yari yatangiye gupfundura ipfupfunyuka mu butaka, ku munsi wa cumi na gatanu tujya gutera.

Inyanya, amashu, karoti, urusenda, intoryi n’ ibindi twabiteranye imbaraga, ngacishamo nkanazikurikiza isengesho, ifumbire ihagije twayitsindagije ingemwe turuhira ku gicamunsi nshimira Selemani wari warambyaye muri uru urwo rugendo nari ntangiye.

Iminsi yakomeje kwicuma, ibitecyerezo byanjye nta handi byabaga biri umunsi ku munsi uretse mu murima.

Muri uko kwibera mu murima mu gitondo saa sita na nimugoroba ntabwo nasibaga kwibuka Stella nkicara, nkamutecyereza koko…iyo nabaga namutecyereje ntabwo byari gukunda ko mpaguruka ntongeye kwivugisha nkuko kuri icyo gicamunsi maze kuhira imboga nari nicaye haruguru gato y’ umurima nivugisha nti,

Njyewe-“Stella! Ndabizi uri kure yanjye ibyo byo narangije kubyemera no kubyakira gusa ntabwo nzibagirwa amahirwe nagize yo kukumenya no kukwegera, ntabwo nashidikanya ko aho uri ariho umucyo ndora umurikira icyo nzi nibuka nuko wantwaye ubwenge nkiri muto, nkananirwa gufata mu mutwe gusa isura yawe, wowe wa nyawe ntimujya mumvamo, icy’ agaciro nzi nuko watumye menya ko nshobora kwitwa umugabo, igihe nikigera ndabizi ko tuzongera kubonana, uwo munsi nugera nzakubwira ko nifuza kukubwira amagambo ntigeze nkubwira, amagambo akwiye kumvwa n’ UWANDEMEWE”

Narangije kwiha isezerano mfata indobo ndazamuka, ngeze mu rugo natunguwe no kumva abavuga, ngenda bucye ngo mbanze numve ko ari amahoro ninsanga Atari amahoro menye uko ninjira muri urwo rugamba,

Muri uko kumviriza numvise ijwi rya Lea….nkiryumva nahise numva irindi rivugira hejuru…ryari irya mukuru wacu Vena.

Ako kanya nahise ninjira mu rugo nkubita amaso Vena wari wambaye neza cyane, ipantaro nziza y’ umukara ishati nziza y’ ubururu n’ agakweto keza k’ umweru njugunya indobo ngenda musanga,

Njyewe-“Vena! Vena! Eeeh! Vena ni wowe?”

Nagize ngo mwegere aranyitaza…

Vena-“Egera yo! Puuu! Egerayo ariko? Egerayo utanyanduza! Reba ukuntu usa none urashaka kunkoraho?”

Muri ako kanya nibwo nongeye kwireba koko, kubera gutungurwa n’ ibyishimo byo kongera kubona Vena nibagiwe ko mvuye mu murima, nasubije amerwe mw’ isaho mbanza kujya gukaraba ngo mbone uko musuhuza

Navuye koga nshyashyana jya kwisiga ndambara, nsohotse mu cyumba nkomeza njya muri salon, mpageze ntungurwa no gusanga nta muntu uhari,

Njyewe-“UUuh? Lea! Lea!...”

Nakomeje guhamagara ariko mbura umuntu, nkomeza kw’ irembo ngo ndebe ko wenda ariho bagiye kuganirira ariko ndaburirwa biranyobera.

Nasubiye mu rugo nicara kuri rya buye ryari imbere y’ umuryango nkomeza kwibaza aho Vena agiye ntamusuhuje ngo twicare atubwire amakuru tumubwire andi, ari nako amasaha akomeza kwicuma.

Byanyanze mu nda ndakinga, nzamuka ku muhanda nerekeza mu gacentre ngo ndebe wenda ko ariho baba bagiye gutemberera cyangwa se akaba ariho yagiye guhurira n’urungano rwe baherukanaga cyera dore ko yasaga nuje azanye ikofi ibyimbye.

Nakomeje kugenda ndeba mu maduka, kugenda mpengereza byongeye kuntera igisebo kuko buri muryango nahingutsemo nkagenda ntaguze batabuze kunkurikiza amagambo atari meza.

Cyera kabaye nahingutse mu iduka rimwe nsanga kabaye, mukuru wanjye Vena yari yicaye hagati y’ abantu nka barindwi bose yabateretse inzoga, Lea yari amwicaye iruhande.

Natangiye gusuhuza abantu bose ari nako biyamira bavuga ko nsa na Vena ndetse nta kabuza ari mukuru wanjye, ibyo byakomeje gutuma numva nishimiye kuba mpingutse aho.

Nageze kuri Vena ngize ngo ndambure amaboko muhobere ampereza akaboko,

Njyewe-“Vena! Urampereza akaboko n’ igihe gishize tutabonana?”

Vena-“Reba aho wicara sha baguhe icyo unywa ureke iyo mihango! Guhoberana turi abantu b’ abagabo?”

Lea-“Ariko murumuna wawe yari afite urugwiro Vena sinzi impamvu wabyima agaciro”

Vena-“Hhhhh! Urugwiro se ni ibiki? Niba ashaka kumpobera nabyo…”

Yarahagurutse ndamuhobera…nako byasaga naho ari kunyikiza, yongera kwicara aganiriza abo nari mbasanganye, numvaga asa nuganira iby’ akahise menya ko ari abo bakoranaga.

Aho nari nicaye numvaga avuga inkuru zitandukanye, numvaga asa naho mu mugi yahiriwe akabona akazi keza, numvaga ibyo avuga byose ari ibisirimu nkomeza kwishimira ko ahari wenda ubuzima bwiza yabubonye.

Yego koko nagombaga kwishima, buriya guhirwa k’ umuvandimwe aba ari uk’ umuryango, umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba nanjye natangiye kwikiriza cyane ndusha abandi ijwi.

Muri uko kwikiriza kubera ibyishimo nagiye kumva numva,

Vena-“Ariko Sam wabaye ute?! Aka kanya urasinze? Urumva ukuntu uvugira hejuru nk’ isandi? Ese ubundi uri kunywa ibiki?”

Umwe mu basore twari twegeranye yahise avuga,

We-“Aho nawe urabeshye kabisa! Soda se ijya isindisha? Niyo ari kwinywera rwose”

Vena-“Nta wamenya wasanga hari nibyo yavanzemo! Inzoga zo mucyaro turazizi”

Wa musore yongeye kumubwira ati,

We-“Oya Vena! Buriya rero hari ikintu kijya kimbabaza, abantu benshi bakunze kugenda nkawe bakajya gushakisha hari ubwo bibwira ko ibintu basize ari byo bibi, bakumva ko barusha abantu bose kumenya ikiza n’ ikibi, ubu urumva ko murumuna wawe nta bwenge agira bwo guhitamo ikinyobwa yakwishimira cyujuje ubuzinarenge?”

Vena-“HHhhhh! Sam uramubwira iby’ ubuziranenge se arabizi ko bizwi n’ abize? Reba nkanjye mba nibutse kwizanira agacupa kameze neza! Nkakanywa buhoro buhoro ntagotomera naho se uwo musore utarigurira na rimwe yabuzwa niki gusakuza ko ubanza hari aho yari avuye atari gusa?”

We-“Yewega Vena! Niba atagira amahitamo se wamuhitiyemo wowe wize ko ari mwene nyoko?”

Vena-“Reka ubwo amahitamo ye nayo, burya byose ni mu mutwe, iyo utekereza ugatonekara ntacyo bagukorera ni nko gutokora ifuku cyangwa kugorora ikijumba”

Bose basekeye rimwe, muri ako kanya nongeye kumva ncitse intege, numva ntabwo nakabaye nicaye aho, ndetse ntereka icupa nari mfite munsi y’ intebe ndasohoka nibuyeza gato ku muryango, sinzi uko byanjemo mfata inzira ngenda nihuta njya mu rugo………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 27 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Uziye igihe Rwibutso izi nkuru zawe zari zikumbuwe!Nahoraga ndeba ku museke kumbi ni hano

    Vena ko adahinduka koko azacishwa bugufi azasabe uwo yimye imyitwarire ye rwose ntishimishije

    Venant yigishaga yarize koko? Mbabajwe n’ukuntu atoneka umuvandimwe we! Sam akore yiteze imbere ku buryo Venant azabona ko yibeshyaga!

    Mbanje gusuhuza abantu bakuriye abandi buryakuba umuntu mukuru bivuze kuba ikitegegererezo kubandi murambike agapira hasi mugire imyitwarire nk’iya Lea 

    Iyimyitwarire ya Venant ntabwo ishamaje

    Ndakwemera rwose ugira ibitekerezo bifatika kandi bigana akariho Venant yitonde icyo Imana ipanga ntiwamenya wasanga uriya muvandimwe azamurengaho, akagera aho amukenera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa