skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode30: Naraye rwantambi ntashye umuntima umvamo nibuka ko nasezeranyije Lea kutazamusiga mu mwijima

Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari mpisemo kumanuka njya mu gishanga, nanze kumva ibyo mushiki wanjye yambwiraga byo kureka kujya kwicungira umutekano w’ izahabu natabye mu butaka, icyo gihe byari mu masaha ya saa mbiri z’ ijoro, cya gihe abantu bose baba bamaze kuva mu nzira.

Sponsored Ad

Nashatse gusubira inyuma ariko nibuka akahise, nibutse imvune nagize ndetse nibuka intego niyemeje nyuma yo kubura amahirwe yo kujya mu gisirikare kubera kudaharura umuharuro ugana inzira y’ ubuzima niga nshyizeho umwete.

Nahaye agaciro igishoro nkesha Stella n’ ideni mbereyemo wa musore wanyizeye atanzi, nkomeza urugendo.

Nakomeje kumanuka gusa ntirariye nari mfite ubwoba, nabonaga igiti nkikanga umuntu, nakumva igikomye ngahagarara ngafunga umwuka nkumviriza nkagenda nomboka ari nako nkebaguza.

Negeye imbere gato numva ikintu ngo piiii… nafungiye amaferi aho nari ngeze, nijugunye rimwe ngwa mu gakingo kari hepfo yanjye ngiye kumva numva uwo muntu aratatse cyane,

We-“Ayiiii! Epimake weee! Epimake! Epimake mbabarira! Mbabarira mbabarira! Ntabara”

Nta kabuza nahise menya ko urugamba rwo gukiza amagara rutangiye, kuvuza induru bigiye kuba intwaro ya mbere yo kwitabaza, gukizwa n’ amaguru bikaba tekinike ya nyuma kuko nari narabwiwe na Mama ko nta mugiraneza wa nijoro byongeye kandi numvise umuntu utaka atabaza??

Uwo muntu numvaga asa n’ uwagowe no kuvuga yongeye kuvuga,

We-“Epimake! Epimake mbabarira! Mbabarira mbabarira! Ntabara”

Natangiye kwitegura ngo mbare gatatu nkubite akaruru nteshe abo bagiranabi, mu gihe ngihumeka insigane, wa muntu yahise avuga cyane,

We-“Epimake mwana wa Mama wambabariye ukankopa irindi cupa rimwe ko iryo nari ntahanye rimenetse, banza nasinze koko!”

Njyewe-“Apuuuu! Uranyumvira uyu musinzi ngo arankanga?”

Navuye mu bwihisho ngenda ngana aho uwo musinzi yari yatembye, acyumva umuntu amagambo aba benshi, anyita Epimake n’ abandi basangiye gusa…nasanze muzi ndamuhagurutsa mwereka inzira agenda adandabirana nanjye nkomeza inzira yanjye.

Ntibyatinze nagezeyo manuka hepfo aho umurima uhera, ndabunda, ndiyemeza, ndavuga nti ningira uwo numva cyangwa mbona induru ndayiha umunwa hanyuma mpangane nawe natanze intabaza.

Mbega ijoro! Imbeho , imibu byamfatanyije no guhagarika umutima, amaso ntiyigeze ahumbya kugeza bukeye.

Bwaracyeye mbumbuka aho nari mbunze, ntangira gutembera ndeba neza niba nta gikenewe gukorwa, mu gihe nari ndi aho numvise umuntu uvuze cyane,

We-“Yampaye inka? Sam! Wazindutse cyangwa waraye mo?”

Narahindukiye vuba ako kanya nabonye Selemani, wa musore wambyaye mu buhinzi, akanyigisha uko bigenda, akanyereka inzira yatumye ngera aho nari ngeze uwo munsi,

Njyewe-“Aaaah! Selema! Bite bite?”

Selemani-“Ni sawa rwose! None se….ndabona warayemo? Uziko wa musore yarayemo? Ndabona ikime cyagutonze!”

Njyewe-“Wagize ngo se ibyo uvuze hari aho bitandukaniye n’ ukuri?...Narayemo rwose!”

Selemani-“Oya urabeshya? Waraye mu murima wenyine?”

Njyewe-“Narayemo ariko ijoro ribara uwariraye nibwo nabibonye”

Selemani-“Eeeh! Hanyuma se kuza kurara aha mu murima wenyine wabitewe niki ko bisa no kwiyahura?”

Njyewe-“Selema! Nakomeje gutecyereza ndamutse nararuhiye ubusa mpinga bene ngango bakansarurira mfata umwanzuro wo kuza kurarira…”

Selemani-“Ibyo ndabyumva, hanyuma se ukifata ukaza wenyine? Oya, oya ntabwo ariko bikorwa, abandi bahinzi dufite uko tubigenza, wagombaga kumbaza uko bigenda nkakugira inama”

Njyewe-“Ibyo ndabyumva, hanyuma se ubusanzwe mubigenza mute? Ubwo wasanga ugiye kumbwira ko mushyiramo kadahumeka ubundi mugataha mukajya kuryama bikarangira? Njye sinshaka ko bazanyiba umugono”

Selemani-“Oya…oya sicyo navugaga, ahubwo ibyo mvuga nuko… Ubundi dushyize mu kuri ntawe utarazwa ijoro n’ ibyagaciro afite, ntawe utababazwa no kubura icyo yari atezeho amaboko ariko kandi nta mpamvu yo gutega ubuzima ushaka ubundi, hari abanyamwuga nabo baba bakeneye umugati uva mu mwuga wabo, ugomba gushaka umuzamu ugufasha ukazamuhemba cyereka niba wanga kurekura”

Njyewe-“Eeeh! Uzi ko ibyo ntabitecyereje?”

Selemani-“Oya tekereza kabiri, abandi bazamu buriya baba bafite uburambe ba tekinike bakoresha, nkubu ugize uwo uha akazi nawe ugeze aha wahita ubona ko harinzwe, njyewe uwo dukorana iyo yagatangiye araza akubaka akazu k’ ubuzamu azajya yikingamo, akajya ahagera nimugoroba agacana umuriro ubundi akota…”

Selemani yakomeje kumbwira byinshi ntari nzi, nyuma yo kumbwira byose maze ndamubwira nti,

Njyewe-“Selema! Urakoze pe! Ntabwo nari nzi ko ari uko bigenda wa mugani wawe nasaga n’ uwiyahura, ahubwo se wambonera umuzamu”

Selemani-“Shyuhuhuu! Ibyo biroroshye cyane, wowe mbwira uti umushaka ryari?”

Njyewe-“Ahubwo se ari hehe? N’ aka kanya abaye ahari yaza agatangira!”

Selemani-“Sawa noneho reka nze kumutumaho aze kukureba mu rugo niba uraba uri mu rugo”

Njyewe-“Yewe ibyo byo urabizi ko ntaho njya ntarabukira, wajya hehe se ntacyo ufite ku mufuka?”

Selemani-“Oya ariko wahavuye ushobora no kuronka, ugatoragura cyangwa se ukaramirwa n’ abafite”

Selemani yavuze atyo koko nibuka uko nahuye na wa musore wantumye atanzi, akanguriza ideni ryangiriye akamaro nuwo munsi nakeshaga ikizere maze ndamubwira nti,

Njyewe-“Icyakora koko!”

Selemani yaransezeye akomeza ajya aho yahingaga, nti hari kure cyane yahoo twari turi, nanjye nahise mfata gahunda yo gutaha.

Ngeze mu bikingi by’ amarembo nibwo nibutse ko naraye nsize nkingiye inyuma, ntera intambwe ndende mpinguka mu gikari, nasanze hagikinze umutima uransimbuka, nibaza niba izuba ryaba ryatse Lea atarabyuka?

Natangiye kwibaza ubundi impamvu nagiye ntamubwiye, nibaza ukuntu nifashe nkagenda n’ amagambo yambwiye, nibutse ko ndi umurinzi we ndetse ko namusezeranyije ko ntazamusiga mu mwijima.

Umwijima washotse mu mutima ntazi aho uvuye, numva ngize ubwoba ndetse ntangira gutitira intoki, mu kureba agafunguzo nari nashyize mu mufuka ngo nkingure ndakabura.

Nahise manuka hepfo y’ inzu, hari ahantu twari twarahisemo kubika agafunguzo kandi ngo umunsi twakingiranye urufunguzo tutazaruhera inyuma, nkihagera nakubise amaso idirishya ryo ku cyumba Lea yararagamo mbona rirangaye, umutima unsimbuka unsimbutse ndetse umvamo umvuyemo…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 31 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Ese ubundi Eddy,inkuru zawe ko zihura n’ubuzima busanzwe uzikura he?

    Birabe ibyuya Lea abe ari amahoro

    Eddy Eddy uri umuhanga man

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa