skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode42: Nyuma yo kurabukwa uwatumye nca igikuba naciriweho ishati ntaricara…

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari nkubiswe n’inkuba nkakangarana, umusatsi ukamva ku mutwe nkayakanura, nkumva umutingito aho nari mpagaze kubera uwo nari mbonye.

Sponsored Ad

Byabaye ibindi muri njye ndetse mbura gutuza muri njye, ibyambayeho muri ako kanya ntibyari kugwa mu kantu gusa ahubwo byari ukurengerwa…nakubise amaso umusore usa neza neza na Vena, ako kanya ahita akinga umuryango wo mu gikari aho twari turi nca igikuba.

Nahise nshyira hasi ibyo nari mfite mu ntoki, ntera intambwe imwe muri ebyiri huti huti ngenda ngana ku muryango ariko wa musore wari waje kumfata ku muhanda ahifa ansingira amashati inyuma mu mugongo,

We-”Urajya he? Hagarara hamwe! Hagarara hamwe!...”

Yazibiranyije intambwe zanjye zasiganwaga zigana ku muryango ngo nkurikire uwo musore nabonye ngakangarana nanjye ndwana no kumwiyaka…sibwo bibaye ibindi!

Wa musore wanyakiriye yatangiye kuvuga cyane ati,

We-”Garukira aho! Garukira aho! Urajya he? Niba ari n’ibijurano ntuncika!”

Njyewe-”Ibiki se kandi?”

We-”Hama hamwe! Niba ushaka gusiga ibi bintu naje mbangatana wibye ntuncika!”

Njyewe-”Nakomeje kurwana nuwo musore mu gihe nireguraga mubwira ko ntari umujura twumvise ihoni ndetse rivuga ubugira kabiri, umusore utagira imikino yanze kunyumva ndetse biba ngombwa ko nemera guca
bugufi akajya gukingura amarembo akimfashe amashati.

Burya mu gihe cy’urubanza uwo umutima udacira urubanza niwe ubanza imbere nemeye kugenda kubyasaga n’ingoyi umuryango mugari urakinguka, aho niho imodoka yinjiye, yari itwawe n’umugore nahise nkeka ko ari Madame Afande!

Wa musore yakomeje kumfata arankomeza ndetse akinga umuryango akimfashe, wa mugore yavuye mu modoka ndetse ayisiga icyaka, aza yihuta,

We-”Kavati! Kavatiri! Wasaze cyangwa?”

Wa musore yahise asubiza cyane ati,

We-”Ntabwo nasaze, Mabuja ibandi naricakiye ntirincika! Ntancika iyo nafashe sindekura njye ndi nk’ikimata!”

Uwo mugore yahise aza hagati yacu, afata akaboko ka wa musore amushikuza amashati yanjye ari nako akomeza kunkomeza ngiye kumva numva ngo paaraaaa… ishati iba iratatamutse!

We-”Ngaho ndebera! Kavati! Reba… reba iby’ukoze! Ushyitse umuciriyeho imyenda koko?”

Umusoe yahise andekura, muri uwo mwanya wa mugore wari uje adusanga yatangiye gutonganya cyane uwo musore, yamubwiye byinshi ntumvaga neza kuko numvaga asa n’umwihanangiriza cyane amwibutsa ibyahise bisa n’amakosa yakoze cyera, njye narwanaga n’umutima numva uwampa amahirwe ngasohoka aho hantu nkisubirira iwacu…

Nyuma y’umwanya utari muto uwo musore yaciye bugufi atangira gusaba imbabazi yinginga avuga ati,

We-”Mbabarira Mabuja, mbabarira ibintu byo guca imyenda byo ntabwo nari nabigambiriye, nzi neza uko kwambara ibicocero bimera, narwanaga no kumufata ngo ataducika ngo banyir’ibyo yibye akaza gutura hano batatwita abafatanyacyaha nkabirenganiramo”

Uwo mugore yaramubajije ati,

We-”Ngo ibyo yibye? Ibyo yibye hano cyangwa?”

Umusore ati,

We-Mabuja! Uyu musore nagiye kumufata nkuko wabimbwiye ngeze ku muhanda nsanga umufuka uregetse, ambwira ko ari impamba arambwira ngo umushyitsi mwiza yizanira impamba…

Yongeye kubaza uwo musore ati,

We-”Hanyuma se nyine bihuriye hehe no kwiba uvuga?”

We-”Ubwo nyine nahise nkubita ku mutwe turaza, tugeze hano igihe ndi kubikura mu mufuka sinzi uko yikanze mwarimu aba arasimbutse ngo yiruke nanjye mba ndamucakiye”

Yongera ati,

We-”Hanyuma se? “

Nawe ati,

We-”Nahise mucakira, ndamuzingazinga ndamuzingazinga mubanga bupira, nibwo rero uhise uza, none dore za mpuhwe zawe zinkuye igisambo mu maboko nsigaranye indodo mu nzara”

Uwo mugore wagaragazaga kubabara muri we yahise avuga ati,

We-”Ngaho nyumvira, none se Kavati! Urinda uciraho imyenda uyu musore urabizi neza koko ko ibyo yazanye yabyibye? Ahubwo se ufite ibimenyetso?”

Umusore ati,

We-”Mabuja! Ibimenyetso biruta kuba yaturumbutse ngo yiruke ni ibihe? Ahubwo se wowe ntureba uko areba? Urabona adafite ubwoba? Ari guhungetwa kabisa… murebe ariko umwitegereze?”

Koko yongeye kundeba ako kanya ahita avuga ati,

We-”Kavati! Nakubujije kenshi guhubuka, narakubwiye ngo ujye wubaha abantu bose baza hano cyane cyane abo utazi kuko ntuba uzi abo ari bo n’ ikibagenza, kuki uba ushaka ko mvuga nabi?”

Umusore nari numvise ko yitwa Kavatiri yahise avuga ati,

We-”Ariko Mabuja! Reba uyu musore… Murebe neza ariko? Urabona adasa n’umujura? Reba ukuntu areba ariko? Urabona umutingito w’ubwoba ahagaze?”

Mabuja yahise amuca mw’ijambo ati,

We-”Yabura ate kugira ubwoba se? Ari wowe winjiye mu rugo rw’abantu bakaguciraho imyenda utaricara urumva waba ureba ute?”

Uwo musore yaracecetse akanya gato, mbona atangiye gucisha make nanjye ntangira gusubiza agatima mu nda, negera aho bari bahagaze maze ndavuga nti,

Njyewe-”Mwigira ikibazo, ibyo uyu musore yacyetse ntabwo ariko biri, ntabwo nashigutse mpunga ahubwo icyabinteye…

Mabuja yahise anca mw’ijambo aravuga ati,

We-”Oya nta mpamvu yo kwisobanura, Kavatiri niko yabaye! Niko tumutunze Arahubuka yanze guhinduka, ahubwo nagusabe imbabazi…”

Kavatiri-”Wange, Basi Sori!

Mabuja-”Umva kandi! Uko se niko basaba imbabazi?”

Kavatiri-”None se muheke Mabuja? Mushyire mu mugongo muzembagize muririmbira ihorere mama? Uyu ni umujama nkanjye wana nta shida! Hahaha! Ahubwo rero nkubu udusize akanya
gato wagaruka usanga twiyunze, si ukumukaraga akantu se bigahuriramo, ishati yo n’ubundi yari ishaje…nako yari ikuze, Hahaha!”

Mabuja-”Ahaa! Iby’abasore byo! Ngaho… kalibu rata mu nzu…nako nta nubwo nagusuhuje… uraho neza?”

Yarampobeye umubavu uhumura untumaho, muri ako kanya numvise nishimye cyane mpawe kalibu muri salo yari itatse imitako y’akataraboneka.

Maze gutuza uwo nari nahamije ntashidikanya ko ari Madam Afande yansize muri salo nsigara ndaramye ndeba amafoto yari atatse muri salo, nongeye kubona ifoto nini ya Afande ndahaguruka ndamwitegereza sinzi uko byaje mfunga amaguru ntera isaluti…nongeye kwikanga hari ukinguye mbura uko nifata,

Madam Afande-”Hhhhh! Urambonera ngo arikanga di! Humura isanzure urebe amafoto utikanga niba wayakunze”

Yongeye kugenda nanjye negera intebe ndicara gusa nkomeza kwitegereza amafoto, amafoto meza y’ubusore bwa Afande, ay’ubukwe ndetse n’ay’abana, sinzi uko nagaruye amaso turayahuza sinamenye igihe yagarukiye,

Madam Afande-”Eeh! Nizere ko washize impumu, tuza wageze iwacu, ninjye waje ugana ntunshidikanyeho, ni njye mugore w’isezerano wa Afande… ndahamya ko ari wowe Sam nabwiwe”

Njyewe-”Ni njyewe rwose ntabwo wibeshye, nitwa Sam, ni njye Afande yakubwiye, yamenye umunsi umwe nari…”

Yahise anca mw’ijambo arambwira ati,

Madam Afande-”Wivunika byose yarabimbwiye, wisange wahageze, aha ni ku gicumbi cy’umugisha Imana yaduhaye, wisanzure ntube umushyitsi cyane… Ahubwo ngwino ubanze witunganye wikureho akavumbi abana baraba babyutse nabo ubasuhuze!”

Ako kanya narahagurutse ajya kunyereka icyumba cy’abashyitsi, anyereka ubwogero ngo niyiteho nk’umuntu wakoze urugendo rurerure.

Nagiye mu bwogero nditunganya ndagaruka, nicara ku gitanda ndatuza, nta kindi cyanjemo ntuje natangiye gutecyereza nibaza niba uwo nabonye koko yaba ari Vena mukuru wanjye.

Nkibyibaza nahise numva abakomanga ku rugi, nkinguye nasanze ari abana beza bato babiri b’impanga umukobwa n’umuhungu, bari baje gusuhuza umushyitsi.

Narabahobeye ndetse banta muri yombi banjyana muri salo, Madam Afande yaradusize ntiyatinda ahita agaruka,

Madam Afande-”None se…nari nakuzaniye ishati ngo wambare ukuremo iyo yacitse, nibese ngo utishisha ko nkubona imbavu”

Narebye impande yanjye mbona ishati,

Njewe-”Eeh! Murakoze cyane! Ahubwo se byari ngombwa kwibeta, imbavu zo nta kibazo nambaye isengeri…”

Ako kanya nahise nkuramo ishati yari yacitse nambara iyo yari anzaniye ndamushimira, nibwo natangiye kwisanga ndetse aranyakira ampa icyo kunywa, dutangira kuganira abana bato babiri umukobwa n’umuhungu basaga n’ababyeyi babo bombi batangira kumenyera no kunsaba ko dukina udukino gusa… bazanye ibitabo by’icyongereza ntangira gukanaguzwa.

Sibwo bahinduye uririmi bakakididibuza… aho nari nicaye ngatangira kumva nsa nuwicariye inkono ishyushye… nasubizaga yes byose gusa kandi isoni zari zose, baseka nanjye ngaseka sinjye wabonye umukobwa ntari nabonye kare aje gutegura ameza, asoje ajyana abana ngo bajye koga.

Twasangiye ku meza amasaha akomeza kwicuma, nimugoroba tureba television kugeza ubwo amasaha akuze igihe cyo kuryama kiragera maze aho twari dusigaye muri salo Madam Afande arambwira ati,

Madam Afande-”Naho ubundi Sam, rwose twaganiriye twamenyanye, nashimye ko uzi kuganira mu kinyabupfura kinshi, wambwiye byose unsangiza nibyo uwakoyoboye aha atambwiye gusa nkeka ko atari uko wamuhishe byose ahubwo ari impamvu y’umwanya, nishimiye kukwakira kandi wumve ko aha ari mu rugo, wabonye ko n’abana bakwishimiye”

Njyewe-”Mwakoze cyane rwose pe! Naho abana bo twabaye inshuti numvaga batajya kuryama”

Madam Afand-”Oya bagomba kujya kuryama mu gitondo ni ishuri”

Nyuma y’akanya gato,

Madam Afande-”Sam! Ubwo wageze aha birakwiye ko umenya iby’ingenzi, uretse Kavatiri wakwakiye na Tantine…wa mukobwa wabonye ategura ameza, iyo Uwankunze atari hano imfura n’ubuheta bari kw’ishuri mba ndi kumwe n’impanga zacu…”

Njyewe-”Eeh! Ndumva muri umuryango mugari!”

Madam Afande-”Cyane, ahubwo hiyongeraho mwarimu…”

Njyewe-”Mwarimu?

Madam Afande-”Yego! Hari undi muhungu uza kwigisha abana, nawe mubara nkaho aba aha”

Njyewe-”Ni umusore nabonye se…”

Madam Afande-”Uriya se buriya ni umusore ra? Ariko niba wamubonye ubwo ni uwo”

Ntaragira icyo ndenzaho yongeye kumbwira ati,

Madam Afande-”Rero ndabona amasaha akuze reka njye kuruhuka, ejo nzataha kare nkubwire neza ibyo twaganiriye n’uwankunze n’igitecyerezo nagize akimbwira ibyawe wongeye kumpamiriza, wisanzure ntugire icyo ukenera ngo ubure muri uru rugo sibyo!”

Njyewe-”Nta kibazo rwose! Kandi nongeye gushima”

Madam Afande-”Ngaho reka ngende ariko sinkuryamishe uri mukuru, niba ubishaka ukomeze wirebere film nunanirwa ujye kuryama”

Nasamiye hejuru ayo mahitamo dore ko byari umunsi mukuru kuri njye, nagombaga kureba film agati kagaturika nkazabona inkuru ntaha mbara.

Amaze kugenda ako kanya hari uwakinguye…yari Kavatiri,

Kavatiri-”Salama umutipe! Ngo gute se?...”

Njyewe-”Ni sawa!”

Kavati-”Nizere ko utakindakariye ariko? Wangu buriya uretse rwangendanye ntabwo naguciriye ishati mbishaka ahubwo tuvugishije ukuri iriya shati yawe bigaragara ko yari ikuze, kabisa yari ikeneye ubutabera, ewana biragaragara ko wayivunishaga cyane uyambara buri munsi, nta kundi rero yagombaga gucika kugira ngo basi ibe iruhutse”

Yabivugaga aseka nanjye bintera guseka, nkimwitegereza yahise yikanga nanjye biba uko,

Kavatiri-”Eeh! Ndebera wana! Wasigaye ureba ibinyoni kweri uri umuntu w’umugabo? Shyira kuri match wana Liverpool yanjye yakinnye, shyiraho wangu ndebe ko ipari yanjye yariye…”

Ibyo yambwiraga gushyiraho ntabwo namenyaga ibyo ari byo, yafashe akantu kari ku meza atangira gukanda mbona ahindura.

Muri uko kumwitegereza igitecyerezo cyanjemo, nari nahishuriwe ko aho ninjiye hashobora kuba hari ubuhisho bw’impamba, nari narabutswe ibishashi nahise niga uko nakwishimira Kavatiri akampa amakuru yose akanyambika ibidarubindi binini nkabona kandi nkamenya iby’ umusore usa na Vena nabonye amahushuka…………………

Ntucikwe na Episode ya 43 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • hhh kavatiri uraha ni urwenya pe . Vena rero arongeye abonanye na Sam reka turebe uko azabyitwaramo atazashaka kudobereza murumuna we

    Wooow mbega inkuru iryoshye, eddy ufite ompano yigikundiro Imana iguhe umugisha

    guca bugufi kwa sam kuzamuvezahe? bamuciraho imyenda disi🤨🤨🤨

    eddy urancimisha nanj hari KAVATILI nzi umeze nkuyu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa