Zambia: Umuherwe yakoresheje icyapa kirimo ubutumwa bwo gusaba umukunzi we kuzamubera umugore agishyira mu mujyi [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 04, Jan 2020
Hirya no hino ku isi abantu bagenda bakora udushya mu gusaba abakunzi babo ko bababera abagore [proposals] aho umuherwe wo muri Zambia we yaciye ibintu ubwo yakoreshaga icyapa,akimanika mu mujyi kiriho amafoto y’umukunzi we arangije yandikaho ati “Uzashyingiranwa nanjye?”.
Uyu muherwe witwa Thabo utunze akayabo,yabaye umuntu wa mbere ukoresheje iki cyapa gikoresha ikoranabuhanga asaba umukunzi we Elizabeth ko yazamubera umugore.
Iki cyapa cyagendaga gihinduranya amafoto y’aba bombi kigasoza hiyanditsemo amagambo agira ati “Will you marry me”?.
Uyu mukobwa yaje kugera kuri iki cyapa nawe yihera ijisho kugeza ubwo uyu mukunzi we yahamusanze amwambika impeta nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.
Ibitekerezo
Umugore nawe ahite azana ikindi cyapa yandikeho"Yego" nini cyane tubibone