Kigali

Abafana ba Manchester United bongeye gukorera igikorwa kigayitse umukinnyi wabo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 August 2019 Yasuwe: 4408

Hamaze iminsi inkundura yo gushaka abatutse ku ruhu Paul Pogba nyuma yo guhusha Penaliti kuwa Mbere w’iki cyumweru,na mugenzi we Marcus Rashford yibasiwe n’abafana ba Manchester United nyuma yo guhusha penaliti mu mukino baraye batsinzwemo na na Crystal Palace ibitego 2-1.

Abafana ba Manchester United bananiwe kwihangana nyuma y’aho ikipe yabo ihushije penaliti ya kabiri mu cyumweru kimwe cyane ko Marcus Rashford yaraye ateye penaliti ayikubita igiti cy’izamu ivamo.

Marcus Rashford w’imyaka 21 niwe wari wahawe uburenganzira bwo kuzajya atera penaliti za Manchester United nyuma y’aho Pogba yarase iyo kuri Wolves gusa nawe ntiyabashije kwinjiza iyo yahawe mu mukino wa Crystal Palace kuri uyu wa Gatandatu.

Abafana ba Manchester United barakaye nyuma y’iyi penaliti ya kabiri Rashford yahushije, niko kujya kuri Twitter batangira kumutuka ku ruhu.

Umutoza wa Manchester United,yavuze ko ibihe bibi byo guhusha penaliti bibaho ariko abafana bagomba guhagarika kwibasira abakinnyi.

Yagize ati “Bigomba guhagarara.Mbuze amagambo navuga.Dukomeje kubona ibi bikorwa bibi,abantu bakomeje kwihisha mu masura mabi.

Guhusha penaliti bibaho,nanjye hari izo nahushije gusa nitugira izo twinjiza inkuru izahinduka.Nidukomeza kwitwara neza tuzabona nyinshi kandi tuzazitsinda.”

Solskjaer yavuze ko agifitiye icyizere Pogba na Rashford mu gutera penaliti ndetse bazakomeza kuzitera.

Hari amakuru avuga ko polisi n’abo muri Twitter bari gushakisha abantu bihishe inyuma y’ibi bikorwa by’irondaruhu biri kwibasira abakinnyi ba Manchester United.



Rashford yibasiwe n’abafana ba Manchester United nyuma yo guhusha penaliti

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble niyonsaba vincent

    njye ndabona ibi bintu by,irondaruhu kugirango bihagarare aruko na FIFA ya byinjiramo kuko buriya ikipe igiye icibws amande amakipe yakurikirana abafana bayo ashyizemo imbaraga

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa...
18 September 2019 Yasuwe: 2845 0

KNC yavuze uburyo abakinnyi bazazana iby’amarozi mu mikino yose bazahuriramo...

Kakoza Nkurunziza Charles wamamaye ku izina rya KNC ukuriye ikipe ya Gasogi...
18 September 2019 Yasuwe: 1606 0

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 11 barahangana na RDC mu mukino wa...

Umutoza w’ikipe y’igihugu,Mashami Vincent,yamaze gutangaza abakinnyi 11...
18 September 2019 Yasuwe: 2159 1

Cristiano Ronaldo yatangaje agahigo yifuza kurusha Messi,umubare w’abantu...

Rutahizamu Lionel Messi ngo arifuza ko yazasoza umupira w’amaguru arusha...
18 September 2019 Yasuwe: 2266 0

Umutoza wa Arsenal yakoze ikintu gitangaje mu guhosha imvururu zavutse mu...

Abakinnyi ba Arsenal bari kurebana ay’ingwe nyuma y’aho bamwe muri bo bitwaye...
18 September 2019 Yasuwe: 3888 0

Liverpool na Chelsea ntizahiriwe n’intangiriro za UEFA Champions...

Nk’ibisanzwe irushanwa rya UEFA Champions League 2019/2020 ryatangiranye...
18 September 2019 Yasuwe: 1150 0