skol
fortebet

Abakinnyi ba Argentina barashaka guhagarika umutoza wabo Sampaoli ku mukino wa Nigeria

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Biravugwa ko abakinnyi bose ba Argentina bafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza wabo Jorge Sampaoli kubera kwitwara nabi ndetse biravugwa ko yagize uruhare runini mu kunyagirwa na Croatia ibitego 3-0 nimugoroba.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Argentina basabye umutoza Sampaoli ko adatoza umukino wa nyuma bazahuramo na Nigeria ndetse bamusaba ko yashaka uko asezera kuko ibyo yatangaje nyuma y’umukino byababaje cyane.

Aguero yibasiriye Sampaoli nyuma y’umukino

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko Messi ari umukinnyi w’akataraboneka,yavangiwe na bagenzi be bari ku rwego rwo hasi batabashije kumuha imipira.

Mu kiganiro Aguero yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino,yavuze ko ibyo uyu mutoza yatangaje ntacyo bimubwiye ko nta wamubuza kuvuga ibyo ashaka.

Messi ari kuvumwa n’abafana ba Argentina

Argentina yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2014 ishobora gusezererwa mu matsinda mu gihe Iceland na Nigeria imwe yakwitwara neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa