skol
fortebet

Abatoza babiri bazavamo usimbura Julen Lopetegui muri Real Madrid bamaze kumenyekana

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri mu nzira zo kwirukana umutoza wayo Julen Lopetegui uri kwitwara nabi muri iyi minsi aho byitezwe ko abatoza babiri barimo Santiago Solari utoza ikipe ya Castilla na Antonio Conte wahoze utoza Chelsea,bazavamo umwe uzahabwa aka kazi.

Sponsored Ad

Nyuma y’imikino 9 ya La Liga,ikipe ya Real Madrid yiteguye kwirukana umutoza wayo Julen Lopetegui umaze iminsi atsindwa ndetse ba rutahizamu be basubiye inyuma ku buryo bukomeye.

Nkuko ibinyamakuru byo ku mugabane w’iburayi bibitangaza,ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaze gufata umwanzuro wo kwirukana vuba na bwangu uyu mutoza aho biteguye kumusimbuza uwahoze ari umukinnyi wayo ndetse utoza ikipe ya 2 ya Real Madrid witwa Santiago Solari.

Lopetegui yahawe akazi ko gutoza Real Madrid mu mpeshyi ishize nyuma yo kwirukanwa muri Espagne none agiye kwirukanwa mu ikipe ya Real Madrid nyuma y’amezi 5 gusa.

Uretse Solari,Real Madrid yavuganye na Antonio Conte ndetse biravugwa ko ku mwanya wa 3 w’abatoza bifuza hariho umufaransa Laurent Blanc.


Solari na Conte nibo bazavamo umutoza usimbura Lopetegui muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa