Kigali

Amafoto y’abakinnyi ba Gor Mahia baryamye kuri sima yo ku kibuga cy’indege I Doha yababaje benshi [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 6051

Abakunzi ba ruhago muri Kenya bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amafoto y’abakinnyi babo baryamye hasi kuri sima ku kibuga cy’ indege,I Doha muri Qatar,ubwo bari bagiye gukina na RS Berkane.

Ubwo bari bagiye gukina umukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cupna RS Berkane yabatsinze ibitego 2-0,abakinnyi ba Gor Mahia bahuye n’uruva gusenya barara ku kibuga cy’indege hasi kuri sima kubera ubukene bw’ikipe yabo.

Abayobozi b’iyi kipe basabye abakinnyi kwihangana bakaryama kuri Sima bategereje indege ibageza muri Morocco cyane ko batari bafite amafaranga yo kubishyurira Hoteli mu mujyi wa Doha.

Abakinnyi ba Gor Mahia bafotorewe ku kibuga cy’indege cya Doha International airport baryamye hasi ndetse bageze muri Maroc bakerewe byatumye umutoza adatanga ikiganiro n’abanyamakuru.

Kubera umunaniro no kubura amacumbi meza,Gor mahia yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza,igomba kwishyura kugira ngo igere muri ½ cy’irangiza.

Iyi kipe ya Gor mahia ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge gusa we ntiyari kumwe na bagenzi be kubera ko yahagaritswe imikino 2 ya 1/4 na CAF.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima yamaze kwinjira muri...
17 September 2019 Yasuwe: 936 0

Peter Sagan ashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuzakira shampiyona y’isi yo...

Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi mu gusiganwa ku magare,Peter Sagan ukomoka...
17 September 2019 Yasuwe: 576 0

Umujinya wa Aubameyang nyuma yo kwishyurwa na Watford watumye avuga...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yarakajwe cyane no...
17 September 2019 Yasuwe: 2440 0

Umutoza Klopp yatangaje ikintu kigiye kuzatuma ava muri Liverpool...

Umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp yatangaje ko nubwo ari kubaka...
17 September 2019 Yasuwe: 2730 0

Umutoza ugiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye umutoza usimbura Robertinho umaze amezi make...
17 September 2019 Yasuwe: 3790 0

Umunyamakuru wo mu Butaliyani yirukanwe azira Lukaku

Imwe mu mateleviziyo yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, yatangaje ko itazongera...
16 September 2019 Yasuwe: 2892 0