Kigali

APR FC yikuye mu irushanwa ry’Agaciro kubera abakinnyi bayo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 2031

Ubuyobozi bw’ikipe yaAPR FC bwamaze kwandikira FERWAFA buyibwira ko butazitabira irushanwa ry’Agaciro riteganyijwe gutangira tariki ya 12-14 Nzeri 2019 bitewe n’impamvu zo kurengera abakinnyi bayo.

Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko bwikuye muri iri rushanwa bitewe n’abakinnyi bayo bavunikiye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya ndetse n’abari mu ikipe y’igihugu bazaba bafite umunaniro.

Mu ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA,umunyamabanga w’iyi kipe, Lt. Col Sekaramba Sylvestre, yamenyesheje FERWAFA ko bafite abakinnyi benshi bavunikiye mu mikino ya gisirikare baherukamo muri Kenya no mu gikombe cy’Amahoro bityo bakeneye igihe kugira ngo bakire neza bazabashe kwitwara neza muri shampiyona izatangira mu Kwakira.

APR FC yavuze kandi ko ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu, bityo ko byagorana kwitegura iyi mikino nta bakinnyi bahagije bafite ariyo mpamvu bahisemo kutazitabira Agaciro gasanzwe gahira mukeba Rayon Sports.

Abakinnyi barimo Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma, Mushimiyimana Mohamed bafite imvune mu gihe abarimo Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel ndetse na Sugira Ernest bahamagawe mu Mavubi azacakirana na Seychelles.


Ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Claude Y.

    Igikona cyatinye cyabonyeko bazakimena itara nihahandi habo nonese na shampiyona bazavamo!!!?

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 345 0

Real Madrid yaraye ikoze agahigo kabi cyane yaherukaga mu myaka 16...

Ikipe ya Real Madrid ifatwa nk’umwami wa UEFA Champions League kubera...
19 September 2019 Yasuwe: 1122 0

Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera guhindura imyirondoro ava...

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi Kimenyi Yves ashobora kugongwa n’ikibazo kimeze...
19 September 2019 Yasuwe: 1371 0

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu...
19 September 2019 Yasuwe: 1570 0

Amavubi yakoreye ibitangaza mu mujyi wa Kinshasa yihimura kuri...

Ikipe y’igihugu Amavubi, y’abakina imbere mu gihugu, ijyanye muri Ethiopia...
18 September 2019 Yasuwe: 2895 0

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa...
18 September 2019 Yasuwe: 4495 0