Kigali

AS Kigali ikomye mu nkokora APR FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 May 2019 Yasuwe: 4165

Impinduka zikomeye z’abatoza b’ikipe ya AS Kigali,Mateso Jean de Dieu na Kodo mu gice cya kabiri,zifashije AS Kigali gukura inota rimwe ku ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda banganyijemo ibitego 2-2.

APR FC yakinnye igice cya mbere iri ku rwego rwo hejuru,yagowe bikomeye na AS Kigali mu gice cya kabiri,bituma banganya ibitego 2-2 muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

APR FC niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 03 yahushije igitego cyabazwe ku mupira rutahizamu Byiringiro Lague yatanze umunyezamu Shamiru Bate,awuteye n’umutwe ujya hanze.

Ku munota wa 08 w’umukino,Hakizimana Muhadjiri yacenze ba myugariro babiri ba AS Kigali, aroba umunyezamu Bate,umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Rutahizamu Ndarusanze Jean Claude wasubiye inyuma muri uyu mwaka w’imikino,yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 11, ku mupira yahawe uturutse kuri Counter attack, we na bagenzi be bari bakoze

Ndarusanze Jean Claude yongeye guhusha igitego cyabazwe ku munota wa 20,ku mupira yahawe ari wenyine mu rubuga rw’amahina, awuteye uca ku ruhande rw’izamu rya Kimenyi Yves.

Ku munota wa 26, Hakizimana Muhadjiri yongeye kuzamukana umupira acenga Bishira Latif, ateye mu izamu umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu ku nshuro ya kabiri.

Nyuma y’igihe kinini ubusatirizi bwa APR FC bucaracara imbere y’izamu rya AS Kigali,Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0 ndetse itanga icyizere ko itsinda umukino kuko ariyo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu.

As Kigali ishaka kurangiza mu makipe 4 ya mbere,yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka aho Murengezi Rodrigue yasimbuwe na Ndayisenga Fuadi uzwiho gukora uburyo bwinshi bubyara ibitego.

Fuadi akimara kwinjira mu kibuga yahise akora impinduka mu busatirizi bwatumye ku munota wa 48 yinjiza igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mupira mwiza wari uturutse muri koloneri ya Ishimwe Kevin.

Ku munota wa 56 nibwo Hakizimana Muhadjiri yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego, aho yahawe umupira awutera mu izamu n’umutwe ukurwamo na Bate Shamiru, wongeye kumugarukira akozaho ikirenge ujya hanze.

APR FC itamerewe neza muri iyi minsi,yagerageje gushaka igitego cyane ariko ba rutahizamu bayo barimo Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

AS Kigali yatunguye APR FC ku munota wa 85 ubwo yinjizaga igitego cya kabiri gitsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim winjiye mu kibuga asimbuye.

Nk’ikipe nkuru,APR FC yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura,ibigeraho ku munota wa 87 ubwo Ombolenga Fitina yateraga umupira mu rubuga rw’amahina usanga Muhadjiri aho yari ahagaze,awushyira mu rushundura.Muhadjiri yatsinze igitego cya 14 muri shampiyona bimufasha gusatira Ulimwengu wa Rayon Sports ufite 16.

Umusifuzi wa kane yahise yongeraho iminota 4 y’inyongera itahiriye APR FC yashakaga igitego cy’intsinzi ku buryo bukomeye,umukino urangira itakaje amanota 2.

APR FC yatsikiye kuri uyu munsi wa 26 wa shampiyona,iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 59,ikurikirwa na Rayon Sports ifite 57 n’umukino itarakina uzayihuza na Police FC ku cyumweru.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble big boss

    Yewe uyumuzungu nuko azirukanwa vuba ariko apr bayirekeye murisa koko cyangwa abayobozi bashake rwose umutoza udahuzagurika koko uriya numunya bwoba cyane

    3 months ago
  • chat_bubble Mbwenu

    APR irikuzira kurara kumarimbi inyamirambo no kurara kuri stade regional bugacya bakanuye baminjagira ibintu kukibuga. Imana iri kubahana.

    3 months ago
  • chat_bubble venant

    Rayon, tuzagitwara

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umugore wa Mahrez yanenzwe na benshi kubera amashusho yafashwe amanitse...

Umugore w’umukinnyi Riyad Mahrez witwa Rita yanenzwe na benshi kubera ukuntu...
24 August 2019 Yasuwe: 4333 0

Sarpong na Rugwiro ntibakoze imyitozo ya mbere Rayon Sports yakoreye muri...

Abakinnyi babiri bakomeye muri Rayon Sports barimo Micheal Sarpong na...
24 August 2019 Yasuwe: 3465 0

CAF CC: AS Kigali imaze gusezera KMC yo muri Tanzania

Ikipe ya AS Kigali ifashije abakunzi ba ruhago mu Rwanda kwinjira neza muri...
23 August 2019 Yasuwe: 4441 0

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe...
23 August 2019 Yasuwe: 5291 0

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 3634 1

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 2614 0