skol
fortebet

Buffon yatangaje ikipe atifuza ko PSG yahura nayo ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Paris Saint Germain, Gianluigi Buffon yatangaje ko atifuza ko ikipe akinira ya PSG yazatombora Juventus yahozemo mu mikino yo gukuranamo ya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Buffon wavuye muri Juventus ayimazemo imyaka 17, yabwiye abanyamakuru ko yababaranye kenshi na Juventus ndetse atifuza ko bahurira mu mikino ya UEFA Champions League,ubwo bazaba bageze mu mikino yo gukuranwamo.

Yagize ati “Sinifuza guhura n’ikipe ya Juventus ku mukino wa nyuma.Sinakwifuza kubona nishimye bagenzi banjye twahoze dukinana bababaye.Twaririye hamwe inshuro nyinshi.Nifuza umunezero wuzuye.Aho kugira ngo duhure nayo ku mukino wa nyuma,nakwifuza ko duhura mbere y’aho.”

Buffon yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ari kumwe na Juventus inshuro 3 ndetse 2 muri zabaye mu myaka 4 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa