skol
fortebet

Ciza Hussein yatangaje imbogamizi imubuza kwerekeze mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Mukura VS,Ciza Hussein yavuze ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko atarayisinyira amasezerano nkuko byavuzwe cyane, kubera ko Mukura VS itaramuha urwandiko rumwemerera kugenda[release Letter].

Sponsored Ad

Uyu Kapiteni wa Mukura VS wari mu mukino ikipe ye yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 ariko igasezerwa mu gikombe cy’Amahoro kuko yatsindiwe n’urucaca I Huye ibitego 3-1, yahakanye ko yasinyiye Rayon Sports gusa ngo bagiranye ibiganiro byibanze.

Yagize ati”Kugeza ubu nta biganiro ndagirana na bayobozi ba Mukura VS byo kuba nakongera amasezerano, gusa maze kuvugana n’izindi kipe ntegereje ko abayobozi bampa urwandiko runyemerera kujya mu yindi kipe ’release letter’."

Kugeza ubu maze igihe kinini muri iyi kipe, nkeneye impinduka, navuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ntegereje ko ikipe yanjye impa urwandiko runyemerera kwerekeza ahandi ubundi nkajya kuzuza ibyo navuganye na Rayon Sports, ibiganiro byanjye na bo birarenga 80%”.

Ciza amaze igihe mu ikipe ya Mukura VS ariko avuga ko yifuza impinduka akerekeza mu yinsi kipe aho bivugwa ko yavuganye na Rayon Sports ndetse na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa