Kigali

Conte yavuze ku mukino uzamuhuza na FC Barcelona muri UEFA Champions League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 February 2018 Yasuwe: 1549

Umutoza Antonio Conte yatangaje ko imikino 2 yikurikiranyije batsinze yamuhaye icyizere cyo gutsinda FC Barcelona mu mukino ubanza ndetse afite abakinnyi bahagije bamufasha gusezerera iyi kipe y’igihangange.

Giroud yatsinze igitego cya mbere muri Chelsea

Uyu mutoza utaripfana yaraye atangaje ibi nyuma yo kunyagira ikipe ya Hull City ibitego 4-0 mu mukino wa FA Cup aho yatangarije abanyamakuru ko abakinnyi be bahagaze neza ndetse biteguye guhangamura FC Barcelona.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye gusa tugomba kugira icyizere.Buri mukino wose utangira ari 0-0 niyo mpamvu tugomba kuzitwara neza.Gukina na FC Barcelona n’intambara ikomeye kuri twe gusa uko turi kwitwara biraduha icyizere.Gukina na Barcelona birababaza gusa ku rundi ruhande urishima niyo mpamvu tugomba kwigirira icyizere.”

Chelsea yaraye itsinze Hull City ibitego 4-0 mu mikino ya FA Cup,ibifashijwemo na Willian watsinze 2,Pedro Rodriguez na Olivier Giroud watsinze igitego cya mbere muri Chelsea.

Ikipe ya Chelsea FC igomba kwakira ikipe ya FC Barcelona mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League aho izaba yagaruye myugariro Marcos Alonso wari umaze iminsi mu mvune .

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tchabalala afashije Rayon Sports gukura icyizere kuri stade...

Mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Etincelles FC...
25 April 2018 Yasuwe: 1976 0

Haruna Niyonzima n’umuvandimwe we Muhadjili bagize ibyago[AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 ni bwo hasakaye...
25 April 2018 Yasuwe: 1924 0

Bizimana Djihad agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga...

Umukinnyi Bizimana Djihad wakinaga hagati mu ikipe ya APR FC yamaze...
25 April 2018 Yasuwe: 3735 0

Perezida Kagame yongeye kugaragaza indi mpano afite muri Siporo...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma y’ igihe kirekire abantu baziko akina...
25 April 2018 Yasuwe: 6124 0

Minnaert yanenze bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje guteza umwuka...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko hari bamwe mu...
25 April 2018 Yasuwe: 1697 0

Rayon Sports irakina na Etincelles FC idafite ba kizigenza bayo

Mu mukino uyigora cyane,Rayon Sports irahura na Etincelles FC idafite bamwe...
25 April 2018 Yasuwe: 951 0