Kigali

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje cyane kugira ngo abiture

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 September 2019 Yasuwe: 5367

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa batatu barimo umwe yibuka witwa Edna bamuhaye umugati ashonje cyane mu mujyi wa Lisbon afite imyaka 11 kugira ngo abagirire neza.

Uyu rutahizamu w’imyaka 34 ukinira Juventus yabwiye ITV ko ubwo yari afite imyaka 11 ari mu mujyi wa Lisbon we na bagenzi be bakinanaga mu ikipe y’abana ya Sporting CP, bakubiswe n’inzara bajya gukomanga kuri restora yari hafi y’ikibuga basaba imigati [burgers] yasigaye,umukobwa witwa Edna na bagenzi be baramugaburira none ubu yarababuze ngo abagirire neza.

Yagize ati “Nkiri umwana mfite imyaka 11 cyangwa 12 nta mafaranga twari dufite.Twabaga hamwe nk’abakinnyi mu mujyi wa Lisbon.Nahuraga n’umuryango wanjye I madeira nyuma y’amezi 3 byari bigoye.Byari bigoye kubaho nta muryango.

Umunsi umwe ari nijoro hagati ya saa yine n’igice na saa tanu,twarashonje.Twari duturanye na resitora [McDonald’s restaurant] hafi ya stade aho twari dutuye.Twakundaga guca ku muryango w’inyuma wayo tugakomanga tuti “Nta migati [burgers] yasigaye?”.

Edna n’abandi bakobwa babiri bari batangaje cyane.Ntabwo ndongera kubabona kubera ko iyo resitora yarafunze.Navuganye n’abantu bo muri Portugal ngo banshakire abo bakobwa barababuze.

Ndatekereza ko nibura iki kiganiro kiragera kure nkazabona aba bakobwa.Nzishima cyane nimbabona kuko ndashaka kubatumira I Turin cyangwa I Lisbon kugira ngo dusangire.

Ndashaka kubona aba bakobwa nanjye mbiture ineza bangiriye kuko icyo gihe narishimye cyane.Ntabwo nzibagirwa icyo gihe.”

Ibi Cristiano Ronaldo yabitangarije mu kiganiro kirekire yagiranye na Piers Morgan ukorera ITV ndetse yasabye ubufasha ngo uzi Edna na bagenzi be azababwire ko abashaka.


Cristiano yarangishije Edna na bagenzi be ngo abiture ineza bamugiriye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

N’ukudutesha icyubahiro kumbwira kubanza mu kibuga Sugira-Umutoza wa APR...

Umutoza wa APR FC,Mohamed Adil Erradi yabwiye abanyamakuru ko kumubwira...
23 October 2019 Yasuwe: 2250 0

Real Madrid yabonye 3 ya mbere muri UEFA Champions League mu gihe Cristiano...

Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi izwi nka UEFA...
23 October 2019 Yasuwe: 1659 0

Rayon Sports yeretse Bugesera FC ko ubwoba yari ifite bwo gukinira ku...

Ikipe ya Rayon Sports yigaranzuye Bugesera FC yayigoye mu mwaka w’imikino...
22 October 2019 Yasuwe: 4661 2

APR FC yisubije umwanya w’icyubahiro mu gihe Gasogi United yahagamye Police...

APR FC yongeye kwereka Marines FC murumuna wayo ko ari ubukombe iyitsinda...
22 October 2019 Yasuwe: 3518 0

Rayon Sports yemeye kugurisha Jules Ulimwengu mu ikipe yo mu...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeye kugurisha rutahizamu wabo...
22 October 2019 Yasuwe: 6007 1

APR FC yafatiye ibihano Sugira Ernest kubera ibyo yatangaje nyuma yo...

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika rutahizamu Sugira...
22 October 2019 Yasuwe: 4329 1