skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga yo kwerekeza muri Juventus

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yanze kuvugana n’ikipe yo mu Bushinwa yamusabaga kuyikinira imyaka 2 ikamuha akayabo ka miliyoni 177 mu rwego rwo kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Juventus iri guhabwa amahirwe menshi yo kumwegukana muri iyi mpeshyi.

Sponsored Ad

Ronaldo biravuga ko yifuza gusohoka muri Real Madrid kubera ko perezida wayo Florentino Perez yanze kumwongerera umushahara kugira ngo arushe Messi na Neymar mu gihe Juventus yifuza kumugura miliyoni 88 ikajya imuhemba akayabo ka miliyoni 30 ku mwaka.

Ronaldo yatangiye kwambikwa imyambaro ya Juventus

Mu makuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye mu Butaliyani birimo Tuttosport na Corriere dello sport ni uko ubuyobozi bwa Real Madrid buzaterana ku wa Kabiri bakiga ku kibazo cya Ronaldo ndetse ku wa Gatatu nibwo bazahura n’uhagarariye Ronaldo Jorge Mendes ugiye gukorera akayabo muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Ronaldo arashaka gushyira akadomo ku mateka ye muri Real Madrid

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwatinye gutangaza ko bugurishije Ronaldo kubera gutinya abafana bamukunda cyane kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa,bakaba bifuza kumuha amafaranga menshi kugira ngo avuge ko ariwe ushaka gusohoka.

Umwenda wa Ronaldo uri kugurwa cyane i Turin

Ronaldo ari mu biruhuko we n’umuryango we mu Bugereki,aho yabwiye umuhagarariye gukomeza ibiganiro na Juventus akazagaruka ahita akatira I Turin, ndetse uyu mugabo Mendes ntiyigeze ahakana ko Ronaldo atifuza kuva muri Real Madrid mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Portugal mu minsi ishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa