Kigali

Didier Deschamps yatangaje uko abona Kylian Mbappe

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 1233

Umutoza w’Ubufaransa Didier Deschamps yatangaje ko umukinnyi Kylian Mbappe ari umuhanga cyane gusa akizamuka ndetse akwiriye gukomeza gukora cyane kugira ngo urwego rwe ruzamuke.

Uyu mutoza wishimiye imyitwarire y’uyu musore w’imyaka 19 ku mukino baherutse gutsinda Argentina bayirusha cyane,yabwiye abanyamakuru ko Mbappe akiri muto ndetse agifite urugendo rurerure kugira ngo yemeze abantu.

Mbappe arashaka gufasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi

Yagize ati “Afite imyaka 19 gusa kandi aracyakura.Azakomeza kwiga uko yawitwara mu bihe byiza no mu bibi.Iyo ibintu bimeze nabi nibwo wicara ukibaza ikitagenda gusa iyo uri mu bihe byiza uraruhuka ndetse ukagabanya ingufu.Kylian ni umunyabwenge ibi arabizi.

Kapiteni w’Ubufaransa Hugo Lloris nawe yasingije Mbappe avuga ko arimo kuzamuka neza ndetse afite ubuhanga bwo gukoresha neza amahirwe yose abonye.

Ubufaransa burakina na Uruguay uyu munsi saa kumi budafite umukinnyi Blaise Matuidi wahawe amakarita 2 y’umuhondo,biratuma Didier Deschamps akora impinduka imwe ku bakinnyi baheruka gutsinda Argentina.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Maurizio Sarri yanenze bikomeye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na...

Umutoza wa Chelsea yavuze ko abakinnyi be bigoye kubaremamo icyizere nyuma...
20 January 2019 Yasuwe: 300 0

Mukura VS yasezerewe mu mikino ya CAF Confederations Cup

Ikipe ya Mukura VS ntiyabashije kugera mu mikino y’amatsinda ya CAF...
19 January 2019 Yasuwe: 1159 0

Niyonzima Seif yafashije Rayon Sports gutsindira Marines FC i...

Umukinnyi Niyonzima Olivier Seif uri mu bihe byiza cyane,yafashije Rayon...
19 January 2019 Yasuwe: 2858 0

Hakizimana Muhadjiri yateye utwatsi umukobwa wamushinje kumwiba telefoni...

Rutahizamu wa APR FC,Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko atigeze yiba...
19 January 2019 Yasuwe: 1906 0

Umugore wa Javier Hernandez yaciye ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga...

Umugore wa rutahizamu Javier Hernandez uzwi nka Chicharito ukinira Westham...
19 January 2019 Yasuwe: 2730 0

Diego Maradona agiye kujyana mu nkiko umukobwa arusha imyaka 30 amuziza...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona cyarahiriye kujyana mu nkiko...
19 January 2019 Yasuwe: 1755 0