Kigali

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yemera ko amurusha impano yo gukina umupira w’amaguru muri Premier League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 7798

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ufite ubuhanga bwo gucenga muri Premier League kurusha abandi bose,yatangaje ko umukinnyi umwe umurusha ubuhanga bwo guconga ruhago muri Premier League ari Mohamed Salah ukinira Liverpool.

Uyu Mubiligi ufite ubuhanga budasanzwe,yabwiye abanyamakuru ko atari ku rwego rwiza nka Mohamed Salah bahoze bakinana muri Chelsea akaza kwigendera kubera kubura umwanya uhagije wo gukina.

Mu kiganiro Hazard yagiranye n’ikinyamakuru NBC Sports yavuze abakinnyi benshi akunda uko bakina ruhago ariko avuga ko muri Premier League abona Mohamed Salah ariwe kizigenza.

Yagize ati “Nkunda Luka Modric.Ni umukinnyi wo hagati kundusha ariko nanone nkunda Cristiano Ronaldo na Messi.Mohamed Salah ni inshuti yanjye kandi abyo ari gukora ntibisanzwe.Nkunda kureba uko akina nkumva nifuje kugera ku rwego nk’urwe.”

Mohamed Salah wagarutse muri Premier League mu mwaka wa 2017,yakoze agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino umwe wa Premier League ubwo yarangizaga afite 32 ubushize ndetse kuri ubu arahabwa amahirwe yo kongera kuyobora ba rutahizamu muri Premier League.


Hazard yavuze ko Mohamed Salah amurusha ubuhanga mu guconga ruhago mu bakinnyi bakina muri Premier League

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Rogers

    Ubwo nuko Hazard wenda amufana ark njye ndabona arukumutera igipindi kuko Hazard ari hejuru ya Mo salah uyu mubiligi ararenze pe

    4 months ago

Inzindi nkuru

Umunyamakuru w’imikino Kalisa Bruno uzwi nka Taifa yasezeranye imbere...

Kalisa Bruno [Taifa] umunyamakuru w’imikino wa City Radio uyu munsi...
20 July 2019 Yasuwe: 2724 1

Rayon Sports irimo umwenda w’akayabo ka Miliyoni 600

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19,...
20 July 2019 Yasuwe: 1296 1

Rugwiro Herve yatangaje abakinnyi birukanwe muri APR FC bikamutungura...

Myugariro mushya wa Rayon Sports,Rugwiro Herve yatangaje byinshi ku...
20 July 2019 Yasuwe: 7860 1

Neymar Jr yatangaje myugariro wamubangamiye kurusha abandi bose yahuye...

Umukinnyi Neymar Jr w’imyaka 26 ukina asatira mu ikipe ya PSG yo mu...
20 July 2019 Yasuwe: 4762 0

Matthijs de Ligt yasubije abavuga ko Cristiano Ronaldo ariwe watumye ajya...

Ibinyamakuru byo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko myugariro...
20 July 2019 Yasuwe: 1687 0

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yamaze...

Amakipe yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup y’uyu...
20 July 2019 Yasuwe: 2247 0