Ad Restricted
Ikipe ya Mukura VS yamaze gusinyisha umunyezamu usimbura Rwabugiri werekeje muri APR FC
Yanditswe: Monday 29, Jul 2019
Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Nzarora Marcel utarigeze akinira Musanze FC n’umukino n’umwe.
Iyi kipe yo mu karere ka Huye yemeje ko yasinyishije uyu muzamu amasezerano y’imyaka ibiri, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Nzarora Marcel yari umuzamu wa Musanze FC kuva muri Gashyantare uyu mwaka, gusa iyi kipe yo mu Ruhengeri nta mukino n’umwe yigeze ayikinira kuva yayigeramo kubera kubura ibyangombwa.
Agiye muri Mukura VS nk’umusimbura wa Rwabugiri Omar wamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri APR FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *