skol
fortebet

Imipira ya Cristiano Ronaldo yakoze agashya mu Butaliyani

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Juventus iherutse kugura kabuhariwe Cristiano Ronaldo, iri kungukira bikomeye ku myenda ye aho mu gihe gito imusinyishije imaze gucuruza imipira irenga ibihumbi 500 ndetse imaze kubona ½ cy’amafaranga yamuguze.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugura uyu munya Portugal miliyoni 88,Juventus imaze kugurisha imipira ya Cristiano Ronaldo irenga ibihumbi 500,aho umwe mu mipira ugura akayabo k’amapawundi 92.

Ku munsi w’ejo nibwo Juventus izerekana Cristiano Ronaldo ku mugaragaro aho biteganyijwe ko stade y’iyi kipe izaba yuzuye abantu baje kureba iki cyamamare.

Ronaldo ashobora guca agahigo ko kuzagurisha imipira cyane kurusha abandi bakinnyi babayeho kuko kugeza ubu iyi mipira ye iri gushakishwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa