skol
fortebet

Ivan Minnaert wirukanwe ku butoza yahawe akazi gakomeye muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 19 Kamena 2018 nibwo Rayon Sports yatangaje ko Ivan Minnaert yagizwe umuyobozi wa Siporo w’iyi kipe,aho mu nshingano nshya yahawe harimo no kuyobora umutoza mushya Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho” wamusimbuye.

Sponsored Ad

Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko Ivan Minnaert yagizwe umuyobozi wa siporo muri iyi kipe akaba yahawe inshingano zo kwita ku bijyanye n’imikino byose muri iyi kipe.

Minnaert yahawe inshingano zo kuyobora umutoza Robertinho

Yagize iti “Ivan Minnaert ni umuyobozi wa siporo mushya muri Rayon Sports afite inshingano zo kureberera ibikorwa bijyanye na siporo.”

Minnaert yageze muri Rayon Sports muri Gashyantare 2018 asimbuye Olivier Karekezi, ayifasha kubona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup,nyuma aza guhagarikwa ku kazi kubera umwuka mubi yateje mu ikipe watumye umusaruro ukendera.

Ibitekerezo

  • ariko Ivan bamubonyemo ubushobozi bungana iki, araje ikipe ayirangize azasiga iri habi cyane, abayobozi sinzi icyo bamubonyemo

    Ahubwo se simperuka yarahawe gutoza ikipe y,abana! Umutoza mukuru niba yabonetse uwo mu nya Bresil, icyo cyuririzi baburiye inyito bamushyira impande bamuvangira ni ibiki! Umutoza arahari, Minaert najye mu bato yahawe. Iyi kipe iricwa n’abayobozi ifite si ikindi!

    Minaert nta ndangagaciro agira.Nibagarure na Karekezi miwe wazize ubusa.Ariko commission zirakenewe ubwo nicyo gituma akiri muri Rayon,kuko ntacyo amariye abafana.Ni uw’abo bayobozi bahuzagurika.Vive Bakame!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa