skol
fortebet

Jose Mourinho yatunguye benshi kubera ikipe ashobora kwerekezamo mu minsi iri imbere

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wubatse izina mu minsi ishize ariko akaba ari mu marembera,yatunguye benshi kubera amakuru ari kuvugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Wolverhampton yo mu Bwongereza bivugwa ko ishaka kwirukana umutoza.

Sponsored Ad

Mourinho watoje amakipe akomeye arimo Inter Milan,Real Madrid,Chelsea FC amaze guciririka bikomeye kuko bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko ashobora kwerekeza muri Wolves.

Mourinho utagifitiwe icyizere mu makipe akomeye,ari gushakirwa akazi na Jorge Mendes ushinzwe kumushakira akazi aho yifuza kumwerekeza muri Wolves izwiho gutunga abanya Portugal benshi dore ko kuri ubu ibanza mu kibuga abanya Portugal bagera kuri 7.

Nyuma yo kujyana Ruben Neves na Joao Moutinho muri Wolves,Mendes arifuza gushakira Mourinho akazi muri iyi kipe ihagaze neza muri Premier League.

Nubwo bitaravugwa ko ubuyobozi bwa Wolves bushaka kwirukana umutoza Nuno Espirito Santo,biravugwa ko bushaka guhatanira ibikombe ariyo mpamvu bifuza umutoza wabitwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa