Kigali

Katauti yagiriye inama ikomeye Caleb wabuze ibitego

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 30 October 2017 Yasuwe: 2303

Katauti yatangarije abanyamakuru ko nubwo ikibazo cyo kubura ibitego kuri ba rutahizamu ba Rayon Sports ari rusange,Caleb we bikabije cyane ndetse yamugiriye inama yo kwisubiraho bitaba ibyo agatangira kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti yagiriye inama ikomeye umusore Bimenyimana Bonfils Caleb waje muri iyi kipe nka rutahizamu ariko akaba arihunga, ko akwiye guhindura imikinire ye bitaba ibyo akabura umwanya muri iyi kipe.


Uyu musore uri mu bakinnyi bamaze guhusha ibitego byinshi muri iyi shampiyona,ntabwo arabasha gukora ibyo abafana bari bamwitezeho aho yabwiwe na Katauti ko akwiye guhindura imikinire ye kugira ngo atajya ku ntebe y’abasimbura.

Yagize ati “Ikibazo cyo gutsinda ibitego ntabwo gifitwe na Caleb wenyine,hafi y aba rutahizamu bose baragifite gusa Caleb we birarenze.Mu mukino aba asa nk’uwikanga,atari mu mukino gusa turacyamuganiriza nibidakunda tuzahindura dukinishe abandi.”


Uyu musore yasimbuwe na Tidiane Kone mu mukino wo ku wa Gatandatu Rayon Sports yatsinzemo Bugesera aho bivugwa ko uyu Kone yari afite imvune gusa bakamuhatiriza kujya mu kibuga kubera imikinire ya Caleb iri ku rwego rwo hasi.

Kugeza ubu Caleb afite igitego kimwe yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa shampiyona yabonye biturutse kuri penaliti yari amaze gutera umunyezamu wa AS Kigali akayikuramo agahita ayisongamo.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports igiye gukina imikino 3 mu minsi 10 gusa

Amakuru agera ku Umuryango n’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda...
12 December 2017 Yasuwe: 287 0

Guardiola yatangaje impamvu ishobora gutuma ahita asezera ku gutoza umupira...

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yatangarije abanyamakuru ko...
12 December 2017 Yasuwe: 176 0

Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umunyafurika witwaye neza gitangwa na...

Umunya Misiri ukinira ikipe ya Liverpool FC Mohamed Salah niwe waraye utowe...
12 December 2017 Yasuwe: 56 0

Van Gaal wahoze atoza Manchester United yibasiriye bikomeye Jose...

Uwahoze atoza ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yibasiriye umutoza...
12 December 2017 Yasuwe: 354 0

Karekezi yavuze byinshi ku bijyanye n’ifungwa rye ndetse n’uko yakiriye...

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports umaze icyumweru arekuwe...
12 December 2017 Yasuwe: 880 0

Rurangirwa washakaga kuyobora FERWAFA yababajwe n’akarengane...

Umwe mu bifuzaga kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,Rurangirwa Louis wari...
12 December 2017 Yasuwe: 314 0