Kigali

KNC yashimangiye umubare w’ibitego azatsinda ikipe ya Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 October 2019 Yasuwe: 3527

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles, yatangaje ko Rayon Sports ari umurwayi urembye cyane,azayigaranzura kuwa Gatandatu taliki ya 05 UKwakira 2019,akayitsinda igitego 1-0.

Uyu muyobozi wa Radio &TV1 yabwiye RBA ko Rayon Sports itagikanganye ariyo mpamvu yiteguye kuyimerera nabi kuwa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2019/2020.

Yagize ati “Rayon Sports imeze nk’umurwayi urembye cyane,urimo na serumu.Kuwa Gatandatu ni ugutera umusumari wa nyuma mu isanduku,tukayishyingura…..tuyitsinda igitego 1-0.Rayon Sports ntikiriho,baravuze ngo barashaka gutwika ishyamba,tuzabafasha gutwika ishyamba ryabo bose.”

KNC ukomeje gushyushya umutwe abakunzi ba Rayon Sports,yavuze ko ikipe ye ya Gasogi United imaze iminsi yiyubaka nta kabuza izababaza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda muri shampiyona.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Emmanuel

    Ntagitangaza kirimo, Gasogi n’ikipe ikomeye cyane, mbona na Championnat y’uyumwaka izayitwara. Kandi uretse ikipe ya TP Mazembe ntayindi yahangara Gasogi muri Afrique central.

    2 weeks ago
  • chat_bubble Nzonzi

    ariko umuntu uzi iby’umupira wese arabona ko Rayon itatsinda Knc kabisa. abakinnyi ba rayon basubiyinyuma cyane kubyo bugaragara,nta kipe yo mukiciro cya mbere itabatsinda. ahubwo ntawuzi impamvu bamwe bagihamagarwa mumavubi.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 0

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 429 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 2273 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 878 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2120 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2089 0