Kigali

Lionel Messi yavuze kuri Cristiano Ronaldo wamutaye muri La Liga akigira muri Juventus

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 September 2018 Yasuwe: 13611

Kabuhariwe Lionel Messi wa FC Barcelona yavuze ko kuri ubu ikipe ya Real Madrid yoroshye cyane kubera ko yatakaje Cristiano Ronaldo wayifashaga gutsinda ibitego birenga 30 buri mwaka ndetse yemeza ko we na bagenzi be bafitiye ubwoba Juventus yamuguze.

Messi umaze imyaka 10 ahangana na Cristiano Ronaldo ku gihembo cy’umukinnyi wa mbere ku isi,yabwiye abanyamakuru ko Real Madrid itagikomeye nka kera kubera gutakaza Cristiano Ronaldo wayitsindira ibitego byinshi.

Messi yavuze ko Real Madrid itagikanganye

Yagize ati “Real Madrid iroroshye muri uyu mwaka kubera ko itagifite Cristiano Ronaldo.Ni umwe mu bakinnyi beza cyane ku isi.Juventus iri mu makipe afite amahirwe menshi yo kwegukana UEFA Champions League kuko ifite Ronaldo.Byarantunguye kumva ngo yavuye muri Real Madrid kuko sinari niteze ko yakwerekeza muri Juventus.”

Messi yagaragaje ko yemera ubuhanga bwa Cristiano Ronaldo kuko yahise aha amahirwe menshi Juventus yo kwegukana UEFA Champions League ndetse yemeza ko we na bagenzi be izabaha akazi gakomeye nibaramuka bahuye.

Messi yagaragaje ko yemera Cristiano Ronaldo

Real Madrid ntiyigeze isimbuza Cristiano Ronaldo undi mukinnyi ukomeye ahubwo yaciye igikuba mu bafana bayo ubwo yafataga nimero 7 yambarwaga n’iki cyamamare iyiha umusimbura yaguze Mariano Diaz.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 3062 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1131 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1794 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2555 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6547 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2849 1