Kigali

Manchester United igiye kugurisha abakinnyi 4 kugira ngo igure umukinnyi ukomeye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 May 2019 Yasuwe: 3366

Ikipe ya Manchester United yamaze gufata umwanzuro wo kugurisha abakinnyi 4 basanzwe bafite amazina akomeye kugira ngo ibone amafaranga yo kugura rutahizamu Paulo Dybala wa Juventus.

Manchester United yiyemeje kugurisha abakinnyi barimo Romelu Lukaku, Juan Mata, Marcos Rojo na Matteo Darmian kugira ngo ibone miliyoni zisaga 200 iri gusabwa na Juventus kugira ngo ibone rutahizamu Paulo Dybala.

Nkuko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza,umutoza Solskjaer ntabona Lukaku nk’umukinnyi wamufasha kugera ku ntego ze ariyo mpamvu yiyemeje kumugurisha mu ikipe ya Inter Milan.

Lukaku afite amahirwe menshi yo kwerekeza muri Inter kuko umutoza Antonio Conte mukunda ndetse yifuza ko bazakorana nabona akazi muri iyi kipe.

Manchester United irifuza kugura myugariro umwe hagati ya Kalidou Koulibaly na Harry Maguire kugira ngo yubake cyane ubwugarizi.

Manchester United irashaka kugura abakinnyi 2 bahenze cyane hanyuma indi myanya ikayuzuzamo abakinnyi bakiri bato.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima yamaze kwinjira muri...
17 September 2019 Yasuwe: 996 0

Peter Sagan ashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuzakira shampiyona y’isi yo...

Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi mu gusiganwa ku magare,Peter Sagan ukomoka...
17 September 2019 Yasuwe: 606 0

Umujinya wa Aubameyang nyuma yo kwishyurwa na Watford watumye avuga...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yarakajwe cyane no...
17 September 2019 Yasuwe: 2554 0

Umutoza Klopp yatangaje ikintu kigiye kuzatuma ava muri Liverpool...

Umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp yatangaje ko nubwo ari kubaka...
17 September 2019 Yasuwe: 2846 0

Umutoza ugiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye umutoza usimbura Robertinho umaze amezi make...
17 September 2019 Yasuwe: 3898 0

Umunyamakuru wo mu Butaliyani yirukanwe azira Lukaku

Imwe mu mateleviziyo yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, yatangaje ko itazongera...
16 September 2019 Yasuwe: 2912 0