Kigali

Maurizio Sarri yababaje abayobozi be kubera igikorwa kigayitse yakoze abitewe no gukunda cyane itabi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 August 2019 Yasuwe: 2270

Umutoza mushya wa Juventus, Maurizio Sarri,unywa amasegereti arenga 60 buri munsi yakoze igikorwa kigayitse cyo kwanga kuba ahagaritse kunywa itabi ubwo yari arwaye indwara y’umusonga [pneumonia].

Uyu mutoza ukunda umwotsi kubi,yasabwe n’abayobozi ba Juventus kuba ahagaritse kunywa itabi cyane kubera ubu burwayi yari amaranye iminsi,bimwanga mu nda akomeza kurinywa birababaza.

Ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu butaliyani cyagaragaje uyu mugabo mu ntangiriro z’iki cyumweru afashe ipaki y’amasegereti ubwo yifotozanyaga n’abafana hafi y’aho atuye.

Maurizio Sarri yakunze kugaragara ari kunywera itabi mu ruhame agitoza ikipe ya Napoli ibintu yabujijwe gukora ageze mu ikipe ya Chelsea FC aherutse kuvamo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Maurizio Sarri yafashwe n’umusonga bituma asiba umukino wa mbere wa Serie A y’uyu mwaka Juventus yatsinzemo Parma igitego 1-0.

Maurizio Sarri yakize neza ndetse mu mpera z’iki cyumweru aratangira akazi ko gutoza Juventus muri Serie A.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Tujye twirinda ikintu cyose Imana itubuza.Muli 2 Abakorinto 7:1,Imana itubuza "kwangiza umubiri wacu".ITABI ryangiza ubuzima.Ku mapaki y’itabi,haba handitseho ngo:"Itabi ririca",cyangwa ngo:"Itabi ryangiza ubuzima".Mu idini nsengeramo,kunywa Itabi tubifata nk’icyaha,kimwe n’ibindi biyobyabwenge.Ubinywa iyo tumubwiye ngo abireke akanga,bible idutegeka kumukura mu idini ryacu.
    Kimwe n’uwanga kureka ubusambanyi,ubusinzi ,etc...Ni bible ubwayo ibitegeka muli 1 Abakorinto 5:13.
    Bible ivuga ko iyo udahannye umuntu,akomeza gukora ibyaha.Ariko iyo umuhannye,akenshi arihana akajya mu nzira nziza,mukamugarura mu idini.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu gikomeye nyina aherutse kumusaba

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangarije umunyamakuru Piers Morgan wa ITV...
17 September 2019 Yasuwe: 3337 0

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima yamaze kwinjira muri...
17 September 2019 Yasuwe: 1689 0

Peter Sagan ashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuzakira shampiyona y’isi yo...

Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi mu gusiganwa ku magare,Peter Sagan ukomoka...
17 September 2019 Yasuwe: 1007 0

Umujinya wa Aubameyang nyuma yo kwishyurwa na Watford watumye avuga...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yarakajwe cyane no...
17 September 2019 Yasuwe: 3926 1

Umutoza Klopp yatangaje ikintu kigiye kuzatuma ava muri Liverpool...

Umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp yatangaje ko nubwo ari kubaka...
17 September 2019 Yasuwe: 4173 0

Umutoza ugiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye umutoza usimbura Robertinho umaze amezi make...
17 September 2019 Yasuwe: 5356 0