skol
fortebet

Minnaert yitwaye nabi nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports nyuma akaza kugirwa umuyobozi w’imikino, yaraye ateje akavuyo gakomeye kuri stade ya Kigali nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup iyi kipe yari imaze gukina na USM Alger ubwo yafatanaga mu mashati na Hategekimana Corneille uri mu batoza ba Rayon Sports.

Sponsored Ad

Ubwo umukino wa 3 mu itsinda D wahuzaga Rayon Sports na USM Alger wari urangiye,Umubiligi Ivan Minnaert yegereye abakinnyi ba Rayon Sports,agenda abwira amagambo buri umwe bibabaza umutoza wongera imbaraga Hategekimana Corneille niko kumubaza impamvu agaragara iyo ikipe yatsinzwe birangira bombi bafatanye mu mashati.

Minnaert yinjiye mu rwambariro rw’abakinnyi ba Rayon Sports agenda abwira abakinnyi amagambo atamenyekanye nkuko byavuzwe na bamwe mu bari mu rwambariro, bibabaza Corneille niko kumubaza impamvu agaragara ikipe yatsinzwe niko guhita bombi bafatana bakizwa n’abari babari hafi.

Uretse aya mahano Minnaert yaraye akoze, mu minsi ishize yagaragaye ari kumwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba USM Alger bari mu myitozo I Nyamirambo bitera abafana ba Rayon Sports urujijo.

Ivan Minnaert wakuwe ku butoza bwa Rayon Sports nyuma yo guca ibice mu bakinnyi ndetse agashwana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bya hato na hato,byatumye ikipe itsindwa ibura umusaruro.

Ibitekerezo

  • IYIKIPE NAYO BYARAYICANZE KBSA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa