skol
fortebet

Mukunzi Yannick yasezeye ku bafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi b’ikipe ye ya Rayon Sports ku munsi w’ejo nyuma y’umukino w’umunsi wa 14 batsinzemo ikipe ya Kirehe FC,akaba agiye kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo ‘Warakoze Rayon Sports’,mbere yo kujya muri Sweden kuwa 23 Mutarama 2019.

Mukuzni wageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC mu mwaka ushize,ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana ba Rayon Sports cyane ko yagize uruhare runini mu gutuma igera mu mikino ya ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup ishize.

Umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko ashimira Yannick ko ari umukinnyi w’umunyamwuga ndetse wagaragaje ko akunda akazi ke.

Yagize ati “Nagombaga gukinisha Prosper ariko nashatse guha agaciro Yannick Mukunzi kubera akamaro yagiriye Rayon Sports.Ni umukinnyi nishimiye kandi nifurije amahirwe masa mu gihugu cya Sweden agiyemo.”



Mukunzi Yannick yakinnye umukino wa nyuma muri Rayon Sports

Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa