Kigali

Neymar na Coutinho batangaje ikipe bifuzaga kuzakinira ubwo bari abana

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 30 August 2017 Yasuwe: 3039

Abasore 2 b’abanya Brazil Neymar Junior na Philippe Coutinho batangaje ko ubwo bari bakiri bato bakundaga ikipe ya Real Madrid ndetse bose bemeza ko bakundaga kureba imikino yayo cyane ko harimo umukinnyi bakundaga Robinho.


Aba basore 2 bari mu ikipe y’igihugu ya Brazil iri kwitegura imikino yo mu majonjora yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha kikabera mu Burusiya aho kuri uyu wa gatanu bazacakirana n’ikipe ya Ecuador.

Aba basore bombi batangaje ko kuva mu bwana bwabo nta yindi shampiyona bifuzaga gukinamo uretse iya Espagne cyane ko ikunda kubarizwamo abakinnyi bakomeye.

Aba banya Brazil batangaje ko bakiri bato bakundaga umukinnyi Robinho ndetse nka Coutinho yemeje ko hari ibyo yamukuyeho ku buryo bimufasha kwitwara neza ari nayo mpamvu ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya Barcelona.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne ivuga ko aba basore batangarije ibi umusore David Luiz ubwo bahuriraga mu mikino y’abatarengeje imyaka 16 yabereye muri Qatar.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umunyafurika witwaye neza gitangwa na...

Umunya Misiri ukinira ikipe ya Liverpool FC Mohamed Salah niwe waraye utowe...
12 December 2017 Yasuwe: 31 0

Van Gaal wahoze atoza Manchester United yibasiriye bikomeye Jose...

Uwahoze atoza ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yibasiriye umutoza...
12 December 2017 Yasuwe: 226 0

Karekezi yavuze byinshi ku bijyanye n’ifungwa rye ndetse n’uko yakiriye...

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports umaze icyumweru arekuwe...
12 December 2017 Yasuwe: 630 0

Rurangirwa washakaga kuyobora FERWAFA yababajwe n’akarengane...

Umwe mu bifuzaga kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,Rurangirwa Louis wari...
12 December 2017 Yasuwe: 243 0

Tombola ya UEFA Champions League itumye amakipe y’ibigugu acakirana hakiri...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Ukuboza 2017,nibwo hamaze kurangira Tombola...
11 December 2017 Yasuwe: 840 0

Jimmy Mulisa ntiyishimiye icyemezo cya Antoine Hey cyo gukoresha CECAFA...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko atishimiye uburyo...
11 December 2017 Yasuwe: 1480 0