Kigali

Oumar Sidibe yaririmbwe n’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga yagaragaje imbere ya AS Kigali

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2019 Yasuwe: 6662

Umunya Mali Oumar Sidibé waraye akiniye bwa mbere Rayon Sports mu mukino wa gicuti yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0 cya Micheal Sarpong,yaririmbwe n’abafana b’iyi kipe kubera ahanini ibyo yaberetse mu minota mike yakinnye.

Uyu mugabo winjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 65,yatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 85,bihesha Rayon Sports gutahana intsinzi imbere ya AS Kigali yari ihagaze neza cyane.

Nubwo Oumar Sidibé yatangiye imyitozo kuwa Kane nimugoroba,ntabwo Rayon Sports iramusinyisha gusa abafana benshi basabye ko asinya vuba kuko ngo afite ubuhanga budasanzwe.

Rayon Sports yihariye igice cya mbere cyane kuko yakibonye uburyo butatu bukomeye ariko igorwa n’uwahoze ari umunyezamu wayo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe igice cya kabiri cyaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yombi gusa Rayon Sports yigaranzura AS Kigali iyobonamo igitego.

Rayon Sports ikomeje imyitegurp yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho izahangana Al-Hilal Club yo muri Sudani mu ijonjora ribanza mu gihe AS Kigali izakina na KMC FC yo muri Tanzania muri CAF Confederation Cup.

Nta gihindutse,Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru ihura na Villa SC mu gihe AS Kigali na yo izakina n’iyi kipe yo muri Uganda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.


Sarpong yongeye kugaragariza abakunzi ba Rayon Sports ko ari rutahizamu ukomeye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mazina

    uyu Sidibe ge sinamwemeye kuko agenda gahoro cyane, kandi ubona nta ntege z’umubiri afite. ahubwo bazarebe niba nta ndwara imunyunyuza afite, kuko nabonye atahangana na defance irimo ibigango.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Sugira Ernest ahesheje Amavubi itike yo kwerekeza muri CHAN...

Amavubi yamaze gukatisha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera mu...
19 October 2019 Yasuwe: 2683 0

Mashami Vincent yakoze impinduka 3 mu bakinnyi 11 Amavubi arakoresha...

Umutoza w’ikipe y’igihugu yamaze gushyira hanze abakinnyi 11 bagomba...
19 October 2019 Yasuwe: 2002 0

Lionel Messi yibasiye Cristiano Ronaldo na Zlatan Ibrahimovic kubera ingeso...

Rutahizamu wa FC Barcelona akaba na kapiteni wayo,Lionel Messi,yavuze ko...
19 October 2019 Yasuwe: 2675 0

Mukura VS yirukanye burundu umutoza wayo Olivier Ovambe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwamaze kwirukana burundu Umunya Cameroon...
18 October 2019 Yasuwe: 2070 0

Byarangiye Bugesera FC yemeye gukina na Rayon Sports saa kumi...

Mu nama yahuje abayobozi ba FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ya Bugesera FC na...
18 October 2019 Yasuwe: 3133 0

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Bank of Africa igiye...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’imikoranire na...
18 October 2019 Yasuwe: 3865 0