Kigali

Rayon Sports yakoze igikorwa cy’urukundo mbere yo gucakirana na Yanga Africans[AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 August 2018 Yasuwe: 2601

Ikipe ya Rayon Sports yasuye abarwayi bo mu bitaro bya Kibagabaga kuri uyu wa Mbere aho babahaye ibikoresho binyuranye by’isuku, amata, Jus, biscuits, n’ibindi,banishyurira ibihumbi 240.000 FRW abarwayi badafite ubwishyu bwo kwishyura ibi bitaro.

Iki gikorwa cy’urukundo cyashimishije abarwayi barwariye muri ibi bitaro bya Kibagabaga ndetse n’ubuyobozi bw’ibi bitaro aho umuyobozi mukuru wabyo ,Dr Mutanganzwa Avite yatangaje ko iki gikorwa bakorewe na Rayon Sports bacyishimiye cyane kuko bafite abarwayi badafite ababitaho bakeneye ubufasha no kwitabwaho.

Yagize ati “Iki gikorwa cyadushimishije cyane ,ntabwo nabona uko mbisobanura kuko ni ubwa mbere itsinda nkiri ngiri ry’abantu basanzwe bikorera Siporo, bibera mu buzima bwo hanze...Ni igikorwa twashimye cyane kandi twahaye agaciro gakomeye. Bigaragaza ko Siporo mu Rwanda hari n’ubundi butumwa iri gutanga. Bafata n’umwanya bagatekereza ko n’utageze ku kibuga , na we atagize ayo mahirwe ariko hari abamutekereza. Iki ni igikorwa cy’urukundo kigaragaza ko bafite umutima mwiza,bafite fair Play."

Nubwo ifite umukino w’ishyiraniro ku wa Gatatu w’iki cyumweru,Rayon Sports yahaye urugero rwiza andi makipe rwo kuzirikana abarwayi no kubasura,aho yigomwe iminota mike mbere y’imyitozo basura abarwayi bo muri ibi bitaro bya Kibagabaga.

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze i Kibagabaga saa saba n’igice bacunguza uburyo umwete aho bahise berekeza mu myitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino wa nyuma w’amatsinda ya Total CAF Confederation Cupbazakina ku wa Gatatu saa kumi n’ebyiri aho basabwa gutsinda Yanga Africans kugira ngo binjire muri 1/4 cy’irangiza.








Source:RWANDA MAGAZINE

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Isaïe

    Erega ni ikipe y’Imana, yanabaherekeje uyu munsi yabiduhereye umugisha.

    August 2018

Inzindi nkuru

Umutoza wirukanwe mu ikipe ya Real Madrid yasabye akazi ko gusimbura Sarri...

Ikipe ya Chelsea FC irashaka umusimbura wa Maurizio Sarri nyuma y’umukino wa...
26 May 2019 Yasuwe: 1603 0

Bizimana Djihad yashyize atangaza ikibazo gikomeye gituma Amavubi...

Uyu musore uri mu biruhuko mu Rwanda nyuma y’umwaka mu Bubiligi yabwiye...
26 May 2019 Yasuwe: 3630 0

Sibomana Patrick yerekeje muri Tanzania gusinyira imwe mu makipe...

Umukinnyi Sibomana Patrick uri mu bakinnyi bakina baca ku mpande b’abahanga...
26 May 2019 Yasuwe: 2299 0

Valencia nayo yasuzuguye FC Barcelona iyitwara igikombe cya Copa del...

Ikipe ya FC Barcelona iri mu bihe bibi cyane,yongeye gutenguha bikomeye...
26 May 2019 Yasuwe: 2768 0

APR FC yashenguwe no gutakaza igikombe cya Shampiyona yatsindiwe I Kigali...

Ikipe ya APR FC yaraye itwawe igikombe cya shampiyona na Rayon...
25 May 2019 Yasuwe: 6490 2

Liverpool yatunguye benshi kubera myugariro ukomeye wa Real Madrid ishaka...

Abafana ba Liverpool bacitse ururondogoro kubera ko ishaka gusinyisha...
25 May 2019 Yasuwe: 4663 0