Kigali

Rayon Sports yungutse undi mufatanyabikorwa mushya

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 5504

Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’imikoranire na La Palisse Hotel Kigali (Nyandungu) azamara igihe cy’umwaka aho igiye kuzajya ifashwa ku bijyanye n’aho gukorera umwiherero n’imyitozo ngororamubiri ndetse n’abafana bayo bafite amakarita ya MK Card bakagabanyirizwa ibiciro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019. Nibwo izi mpande zombi zasinye aya masezerano azamara igihe cy’umwaka.

Impande zombi zemeranyije ko ikipe ya Rayon Sports izajya ihakorera umwiherero w’iminsi ibiri mbere ya buri mukino izajya iba ifite. Abazajya baba bemerewe icumbi ni abakinnyi bazajya bifashishwa kuri uwo mukino ndetse n’abantu 3 bagize Staff y’iyi kipe. Ikindi cyiyongeraho ni uko Rayon Sports yemerewe kuhakorera Siporo igihe cyose.

Ikindi gikubiye muri aya masezerano harimo ko abakunzi b’iyi kipe bazajya bagira amafaranga bagabanyirizwa kuri serivisi zimwe zo muri iyi Hotel.

Kuhakorera siporo, abafana ba Rayon Sports bazajya bagabanyirizwa 50% naho ibyo kurya no kunywa baganyirizwe 30%. Ni amafaranga azajya agabanyirizwa abafana ba Rayon Sports bafite amakarita ya MK Card.

Uwimana Derrick,umuhuzabikorwa wa La Palisse Nyandungu yatangaje ko icyabateye guhitamo gukorana na Rayon Sports ari uko ifite abantu benshi.

Ati " Twagendeye ku bigwi iyi kipe ifite. Umuntu wese ukora ubucuruzi ntiyakwirengagiza gukorana nayo kuko ifite abantu benshi. Aho tuzungukira ni ku bantu benshi izatuzanira."

Munyakazi Sadate yavuze ko bishimiye ubu bufatanye ndetse akangurira abafana kwitabira kugana La Palisse Nyandungu. Ngo mu gihe kizaza , ubu bufatanye bushobora kuzagukira no muri La Palisse Nyamata.

Source:RWANDA MAGAZINE

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yashyikirijwe urukweto rwa zahabu rwa 6 nyuma yo guca agahigo...

Lionel Messi, Kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne,...
16 October 2019 Yasuwe: 525 0

Eden Hazard yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Real Madrid bamaze iminsi...

Rutahizamu mushya wa Real Madrid,Eden Hazard yabwiye abafana b’iyi kipe...
16 October 2019 Yasuwe: 2139 0

Rutanga Eric ari gushakisha umwana wafotowe yambaye umupira ucitse uriho...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric arifuza guhura n’umwana wagaragaye ku...
16 October 2019 Yasuwe: 4426 0

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 4009 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 2967 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1944 0