Kigali

Rutahizamu Arda Turan yavuzweho gukubita umuhanzi amuvuna izuru bapfuye umugore we

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 744

Rutahizamu Arda Turan wa FC Barcelona watijwe mu ikipe ya Istanbul Basaksehir y’iwabo muri Turkey yavuzwe cyane mu binyamakuru ko yaraye akubise umuhanzi ukomeye muri iki gihugu witwa Berkay amuvuna izuru ubwo bashwanaga amubuza gutereta umugore we.

Ibinyamakuru byo muri Turkey byavuze ko imirwano y’aba bombi yatangiye ubwo uyu mukinnyi yashakaga gutereta umugore w’uyu muhanzi biramurakaza niko gutangira gushwana na Arda,nawe aramukubita birangira amuvunye izuru.

Berkay n’umugore we bahuriye mu kabyiniro na Turan

Nyuma yo guterana amagambo igihe kinini,Berkay yasabye Turan ko bakozanyaho undi arabimwemerera birangira uyu mukinnyi amuvunnye izuru.

Nyuma yo kuvunika izuru,Berkay yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya kugira ngo avurwe byihuse.

Nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byakomeje kubivuga,Arda yahise nawe yerekeza ku bitaro Berkay yari arwariyeho amuha imbunda amusaba ko yamurasa akava ku isi kubera ko atari azi ko umugore yashakaga gutereta ari umugore we.

Turan yahakanye ko atapfuye na Berkay umugore we

Arda Turan yahakanye ko aapfuye umugore na Berkayyavunye izuru uyu muhanzi mu butumwa yanyujije kuri Instagram nubwo yemeje ko imirwano yabayeho.

Arda ni umwe mu bakinnyi bazwiho kugira ikinyabupfura gike kuko muri Gicurasi yahagaritswe imikino 16 ndetse acibwa ibihumbi 7 by’amapawundi kubera gushaka gukubita umusifuzi wo ku ruhande.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikipe ya Bugesera yahagamye APR FC naho Kiyovu itungurwa na AS...

Ikipe ya APR FC yari imaze imikino itandatu ya shampiyona y’uyu mwaka...
16 December 2018 Yasuwe: 2289 1

Biravugwa ko Nkunzingoma Ramadhan yeguye ku mirimo yo gutoza abazamu ba...

Umutoza w’abazamu ba Rayon Sports,Nkunzingoma Ramadhan,biravugwa ko yamaze...
14 December 2018 Yasuwe: 3432 0

Jose Mourinho yahaye Liverpool ubutumwa bwashimishije abakunzi ba...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yabwiye Liverpool ko atazigera...
14 December 2018 Yasuwe: 3839 0

FC Barcelona yahaye igihano gitangaje Ousmane Dembele usigaye asiba...

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwahaye rutahizamu Ousmane Dembele igihano cyo...
14 December 2018 Yasuwe: 4108 0

Masudi Djuma yavuze impamvu ikomeye yatumye yanga kugaruka muri Rayon...

Umutoza wa AS Kigali yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yamuvugishije nyuma yo...
14 December 2018 Yasuwe: 3195 0

Bashunga Abouba yasabye ubufasha bukomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma...

Umunyezamu wa Rayon Sports,Bashunga Abouba watewe n’abagizi ba nabi mu ijoro...
14 December 2018 Yasuwe: 3488 2