skol
fortebet

Umuhungu wa Cafu wamamaye mu ikipe ya AC Milan yapfuye ari gukina umupira w’amaguru

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

Abakunzi ba ruhago ku isi yose bakomeje kwihanganisha umuryango wa Cafu wabaye myugariro ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Brazil na AC Milan,yapfushije umuhungu we witwa Danilo Feliciano de Moraes wapfuye ari gukina umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Danilo Feliciano de Moraes w’imyaka 30 yagiye gukina umupira w’amaguru mu mujyi wa Sao Paulo,arangije abwira inshuti ze ko atameze neza birangira apfuye.

Uyu musore yatangiye gutaka mu gituza,bagenzi be bamujyana ku bitaro ariko abaganga ntibabashije kumukiza kuko yahise ahasiga ubuzima.

Danilo yari imfura mu bana 3 ba myugariro Cafu wabaye kapiteni wa Brazil akanayifasha gutwara igikombe cy’isi cya 2002.

Cafu w’imyaka yakiniye AC Milan na AS Roma imikino 400,yatwaye ibikombe 2 bya Serie A,UEFA Champions League ndetse ahamagarwa inshuro 142 muri Brazil aho yakinnye ibikombe by’isi 2.

Ikipe ya AS Roma yabimburiye izindi kwihanganisha Cafu mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo iti “Ikipe yihanganishije cyane Marcos Cafu n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye.Ibitekerezo byacu n’amasengesho yacu biri kuribo.”

Ibitekerezo

  • Turamwibuka cyane batwara igikombe muli 2002 muli Japan,ari kumwe na Ronaldo Gifaru.Nibihangane.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa