skol
fortebet

Umunyezamu wakuwe amenyo na rutahizamu bari bahanganye aratabaza [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu witwa James Montgomery urindira ikipe ya Forest Green yo mu cyiciro cya 4 mu Bwongereza yakuwe amenyo na rutahizamu w’ikipe bari bahanganye witwa Gethin Jones kuwa kabiri w’iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu yashyize hanze amafoto agaragaza ukuntu yangijwe bikomeye n’uyu mugeri yakubiswe bituma asaba ubufasha abantu.

Montgomery akimara gukubitwa umugeri n’uyu rutahizamu wa Mansfield mu maso,akamukura amenyo,yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya,bituma benshi bagira ubwoba.

Nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwibanze,James Montgomeryyagiye kuri Twitter ye asaba abafana ko bamuteranyiriza amafaranga akaba yagura amenyo mashya cyane ko ayo yari afite bayakuye.

Yagize ati “Mu nzira ngana ku bitaro,natangiye gushaka uburyo bwo gufungura urukuta rwo kuntera inkunga nkagura amenyo mashya.”

Montgomery w’imyaka 24 yababaje benshi kubera iyi mpanuka yahuye nayo yatumye amwe mu menyo ye akuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa