Kigali

Umutoza w’umunyabigwi agiye guhabwa akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 August 2019 Yasuwe: 10372

Amakuru aravuga ko mu cyumweru gitaha ikipe ya Rayon Sports izatangaza ko umutoza ukomeye wo mu gihugu cya Ghana witwa Charles Kwablan Akunnor [CK Akonnor] ariwe ugomba gusimbura Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho.

CK Akonnor wahoze atoza ikipe ya Asante Kotoko niwe ushobora gusimbura Robertinho mu masaha ari imbere kuko ngo azagera I Kigali ku munsi w’ejo taliki ya 19 Kanama uyu mwaka.

Ibinyamakuru byo muri Ghana birimo Sahara Football na Ghana Web byatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yifuza gutangaza uyu mutoza mbere y’umukino wo kwihyura wa Al Hilal kugira ngo atangire kwiga ikipe hakiri kare ariyo mpamvu kuri uyu wa mbere araza mu biganiro i kigali.

CK Akonnor w’imyaka 45 ntabwo ari izina ryoroshye mu mupira w’amaguru muri Ghana kuko yakiniye amakipe atandukanye n’ikipe y’igihugu ya Ghana yabereye kapiteni ndetse anatoza amakipe atandukanye arimo Hearts of Oak, Ashanti Gold SC, Dreams FC, and Eleven Wise FC.

Mu mwaka w’imikino ushize [2018/2019] Charles Kwabla Akonnor yagejeje ikipe ya Asante Kotoko mu matsinda ya CAF Confederations Cup ndetse ayihesha igikombe cy’igihugu cyitwa Special Competition Cup.

CK Akunnor yahisemo gusezera mu ikipe ya Asante Kotoko kubera ko yamukuye ku kazi ko kuba umutoza mukuru imugira umuyobozi wa tekinike.


CK Akonnor aragera i kigali kuri uyu wa mbere nkuko ibinyamakuru byo muri Ghana bibitangaza

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa APR FC yabajije ikibazo gitangaje abanyamakuru nyuma yo...

Umutoza mushya wa APR FC,Mohamed Adil yanenze imisifurire yo mu gikombe...
15 September 2019 Yasuwe: 3253 0

Hazard na Courtois bagiriye inama Zidane y’umukinnyi yagura agafasha Real...

Rutahizamu Eden Hazard n’umunyezamu Thibaut Courtois babwiye umutoza wabo...
15 September 2019 Yasuwe: 2259 0

Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije...

Rutahizamu Neymar Jr waraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG muri uyu...
15 September 2019 Yasuwe: 2625 0

Kidum yiyemeje guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre yamaze gutangaza ko agiye guhagarika...
15 September 2019 Yasuwe: 3277 0

Umutoza watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yitabye Imana

Umukambwe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Rudi Gutendorf, uzwiho kuba yaratoje...
15 September 2019 Yasuwe: 2156 0

CAF CC: AS Kigali yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yo gukinira mu...

AS Kigali ntiyabashije kwizigamira impamba yo kuzajyana I Kampala mu mukino...
14 September 2019 Yasuwe: 2370 0