skol
fortebet

Umutoza wa Chelsea yatunguye benshi kubera ibyo yakoze nyuma yo gutwara igikombe cya Europa League [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea FC,Maurizo Sarri yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi kuko nyuma yo kunyagira Arsenal ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma wa Europa League,yahise akora mu mufuka akuramo igitabi kinini kizwi nka Cigar ahita ajya mu cyumba kugitumagura

Sponsored Ad

Nubwo Sarri yagize umwaka mubi,yaraye yishimiye cyane gutwara igikombe cya Europa League anyagiye Arsenal, ariyo mpamvu yagaragaye afashe iki gitabi cya Cigar yihina mu kazu abakinnyi basimbura n’abatoza bicaramo muri stade Olimpico I Baku aragitumagura.

Sarri yagaragaye ari kwishimira iki gikombe afashe iri tabi rinyobwa n’abifite ndetse amakuru avuga ko ari umwe mu batoza banwa itabi ryinshi ku munsi.

Nyuma yo kuva mu kazi ko muri Banki akinjira mu butoza,iki gikombe nicyo cya mbere Maurizio Sarri atwaye nk’umutoza w’umupira w’amaguru.




Sarri yahise yihina ku ruhande atumagura Cigar nyuma yo gutwara igikombe cya Europa League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa