skol
fortebet

Umutoza wa Manchester United yasekeje benshi kubera ibyo yatangaje nyuma yo kunanirwa gutsinda Southampton

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo yavugaga ko iyi kipe atoza iri mu murongo mwiza nyuma y’aho mu mikino 4 ya premier League imaze gukinwa yatsinzemo umwe gusa.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer utangiye kugenda atakarizwa icyizere n’abafana ba Manchester United,yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunganya na Southampton igitego 1-1ko ikipe ihagaze neza.

Yagize ati “Turababaye cyane kuko tutatsinze.Mu mikino 3 ishize twatakaje amanota tutagombaga gutakaza.Turi mu nzira nziza mu by’ukuri.Imikino 3 ishize twatakaje amanota twakinnye neza kurusha indi 5 iheruka twatsinze.Rimwe na rimwe dukwiriye kuzajya tureba ibyiza tutitaye ku musaruro.”

Imyitwarire mibi ya Manchester United muri iyi mikino 4 ishize,yatumye kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 5.umukino ukurikira izawukina na Leicester City kuri Old Trafford.


Ole yemeje ko Manchester United iri mu nzira nziza nubwo imaze imikino 3 idatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa