Kigali

Umutoza wa Mukura VS yababajwe n’uko Mashami atahamagaye umukinnyi n’umwe mu ikipe ye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 November 2019 Yasuwe: 1730

Umutoza wa Mukura VS Tony Hernandez yababajwe nuko umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi bakina mu makipe yo mu mujyi wa Kigali ntagire n’umwe wo muri Mukura VS ahamagara kandi ngo abona abo yahamagaye ntacyo babarusha.



Ibi uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 3-1 aho yavuze ko atiyumvisha ukuntu muri iyi kipe yanyagiye hahamagawemo abakinnyi 3 ariko mu ikipe ye ntihagire n’umwe uhamagarwa mu Mavubi.

Yagize ati "Bahamagaye abakinnyi b’i Kigali gusa,ntibashobora no kujya mu ntara.Nka hano i Huye dufite abakinnyi bari ku rwego rwakina mu ikipe y’igihugu,bahanganye na Rayon Sports,APR FC,AS Kigali n’izindi kipe zose zikomeye muri iki gihugu.

Ndasaba muhe Mukura VS agaciro,nababajwe bikomeye no kuba nta mukinnyi byibura n’umwe wahamagawe mu ikipe y’igihugu avuye muri Mukura VS.Hari abakinnyi 3 ba AS Kigali bahamagawe ariko murabibonye turakinnye kandi turayitsinze ariko nababaye maze kubona urutonde rw’abahamagawe.Mumbabarire kuvuga gutya,simbona icyo barusha abakinnyi banjye. Ndasaba guha agaciro Mukura VS.

Tony yababajwe nuko bamwe mu bakinnyi be barimo Ndizeye Innocent watowe n’abafana ba Mukura VS nk’umukinnyi w’ukwezi na Iradukunda Jean Bertrand uhagaze neza cyane nyuma yo kuva mu mvune.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 27 azakoresha mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021 barimo 11 bakina hanze y’u Rwanda n’abandi bakina mu makipe y’i Kigali gusa.

Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroon nyuma y’iminsi 3 tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.


Tony yababajwe nuko nta mukinnyi wa Mukura VS wahamagawe mu Mavubi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Maria Sharapova ukundwa na benshi ku isi mu mukino wa Tennis ari mu...

Umurusiyakazi ukina umukino wa Tennis,Maria Sharapova,ari mu biruhuko mu...
13 November 2019 Yasuwe: 239 0

Amavubi yatembereye ku nyanja y’Ubuhinde ananura amaguru azakoresha ahangana...

Amavubi yageze muri Mozambike ku munsi w’ejo saa munani n’igice za Kigaliari...
12 November 2019 Yasuwe: 2673 0

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana...
12 November 2019 Yasuwe: 4296 0

Neymar Jr yasohokanye umukobwa w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, umaze iminsi mu mvune yatumye benshi bacika...
12 November 2019 Yasuwe: 3780 2

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 5157 0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 1147 0