skol
fortebet

Zinedine Zidane yongeye guca amarenga ko ashobora gusimbura Jose Mourinho muri Manchester United

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza Zinedine Zidane uri mu bushomeri yongeye gucira benshi amarenga ko byanze bikunze ashobora gusimbura Jose Mourinho mu ikipe ya Manchester United, kuko yatangiye kwiga ururimi rw’icyongereza kugira ngo yitegure neza aka kazi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko Zidane ashobora gusimbura Jose Mourinho none ibi bihuha byongeye kugaruka nyuma y’umusaruro mubi Mourinho akomeje guha Manchester United.

Zidane uri mu mujyi wa Madrid yagaragaye ari kwiga icyongereza

Ahazaza ha Mourinho hari mu kangaratete, kuko uyu munya Portugal ari gushwana ubutitsa n’abakinnyi be ndetse biravugwa ko umubare munini wabo utiteguye kumurwanirira kubera ukuntu abasebya mu itangazamakuru.

Zidane wahoze atoza Real Madrid ndetse akayihesha akayabo k’ibikombe mu myaka ibiri n’igice yayimazemo,arahabwa amahirwe yo kwicara ku ntebe y’ubutoza ya Manchester United aho yanatangiye kwiga icyongereza kugira ngo azashobore kuvugana n’abakinnyi.

Umuyobozi wa Manchester United Ed Woodward yagaragaje ko atabyumva kimwe na Mourinho ubwo yangaga kumugurira abakinnyi ku isoko riheruka ndetse biravugwa ko yamaze kuganira na Zidane wabwiye inshuti ze ko yifuza gutoza mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa