skol
fortebet

2018 ushobora gusiga amakuru yose akenewe ngo Sipiriyani na Daphrose bagirwe abatagatifu

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Umwaka utaha wa 2018 ushobora gusiga amakuru yose akenewe kugira ngo Cyipiriyani Rugamba na Daphrose Rugamba basabirwe kuba abahire n’abatagatifu abonetse kandi yemejwe.
Abashinzwe gusaba ko Cypiriyani Rugamba na Daphrose Rugamba bagirwa abatagatifu bavuga ko bimwe mu bikorwa basize bakoze biri mu bishingirwaho mu guhamya ko Cypiriyani na Daphroza Rugamba bakwiye koko kuba abahire n’abatagatifu.
Kimwe mu bikorwa by’intangarugero Cypiriyani Rugamba n’uwo bashakanye Daphrosa Rugamba basize ku (...)

Sponsored Ad

Umwaka utaha wa 2018 ushobora gusiga amakuru yose akenewe kugira ngo Cyipiriyani Rugamba na Daphrose Rugamba basabirwe kuba abahire n’abatagatifu abonetse kandi yemejwe.

Abashinzwe gusaba ko Cypiriyani Rugamba na Daphrose Rugamba bagirwa abatagatifu bavuga ko bimwe mu bikorwa basize bakoze biri mu bishingirwaho mu guhamya ko Cypiriyani na Daphroza Rugamba bakwiye koko kuba abahire n’abatagatifu.

Kimwe mu bikorwa by’intangarugero Cypiriyani Rugamba n’uwo bashakanye Daphrosa Rugamba basize ku isi n’ikigo cyakira abana bo mu muhanda bashinze nta nyungu nimwe bagamije.

Kuri ubu iki kigo cyizihiza imyaka 25 cyimaze kwakira abana barenga 4000.

Iki ni igikorwa gito ariko ngo gifite agaciro gakomeye mu makuru akenewe mu rugendo rurerure rwo gusaba ko Cypiriyani Rugamba n’uwo bashakanye bagirwa abahire n’abatagatifu.

Abashinzwe gusaba ko Cypiriyani Rugamba na Daphrosa Rugamba bagirwa abahire n’abatagatifu bavuga ko nibura hagati mu mwaka utaha wa 2018 amakuru yose akenewe kuri aba bombi azaba yabonetse kandi yemejwe ku buryo yakorezwa i Vaticani.

N’ubwo bimeze bitya ariko, urugendo rwo kugira Cypiriyani Rugamba na Daphroza rugamba ruzafata igihe kuko amakuru yose asabwa agomba gusuzumwa na Vaticani.

Cypiriyani Rugamba ni umuhanzi umwanditsi akaba n’umukirisitu w’idini gatolika n’uwo bashakanye Madamu Daphrosa Rugamba bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Inkuru ya RoyalTv

Ibitekerezo

  • Ntabwo numva ukuntu PAPA (the Pope) ashobora kugira undi muntu UMUTAGATIFU.Bible ivuga ko abantu twese turi Abanyabyaha (Umubwiriza 7:20).Ni gute rero umuntu yagira undi umutagatifu??Imana niyo yonyine ituzi kandi niyo yonyine yatugira abatagatifu.Ikindi kandi,abantu benshi bahamya ko uyu RUGAMBA Cyprien,yagiraga abandi bagore b’inshoreke.
    Ibi PAPA agira abantu abatagatifu,nta kindi biba bigamije uretse PUBLICITY,kugirango idini igire abayoboke benshi.
    Ariko agomba kumenya ko imana izamubaza,uburyo yiha kugira abantu Abatagatifu.Kuki atabiharira imana yonyine?
    Niba RUGAMBA ari umutagatifu,yagiye mu ijuru.Ntabwo akeneye ko PAPA ariwe umujyanayo.Ariko niba RUGAMBA yarakoraga ibyo imana yanga nkuko abantu babivuga,RUGAMBA ibye byararangiye.No KUZUKA ntabwo azazuka,kuko igihano cy’Abanyabyaha banga kwihana,ni URUPFU rwa burundu,nta kuzuka.Niko Bible ivuga muli Abaroma 6:23.
    Icyamezo imana yafata kuli RUGAMBA,ntacyo PAPA yagikoraho.Ibyo kugira RUGAMBA umutagatifu,bireba imana gusa.
    Aba bandi barata igihe cyabo,kugirango IDINI yabo ivugwe cyane ko babonye UMUTAGATIFU kandi atari we.This is foolish.

    UMUNTU ABA UMUTAGATIFU GUTE KO UMUNTU ARI MUGARI?
    CYAKORA AHO ARI NIBA YUNVA ASABIRE UMUVANDIMWE WE WAKOZE JENOSIDE IWABO MUGIHE YARI KONSEYE YIHANE YATURE YICUZE ASABE IMBABAZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa