skol
fortebet

Abafana ba Diamond bahagurukiye umugore we ukomeje kubyara

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Tanzania, bamwe mu bafana b’umuhanzi Diamond baragaragaza ko Zari umugore we akomeje kubyara kugirango nibatandukana azabone ku mitungo.
Mu bwandikwa kuri izo mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu mugore akwiye kwica. Bamushinja ko akoresha iturufu yo gukomeza kubyarira Diamond kugirango azamuhe kumutingo. Mbere y’uko zari yibaruka umwana wa kabiri kuri Diamond, byagiye bivugwa ko uyu muhanzi yatunguwe n’uburyo umugore we yahise atwita kandi bari (...)

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Tanzania, bamwe mu bafana b’umuhanzi Diamond baragaragaza ko Zari umugore we akomeje kubyara kugirango nibatandukana azabone ku mitungo.

Mu bwandikwa kuri izo mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu mugore akwiye kwica. Bamushinja ko akoresha iturufu yo gukomeza kubyarira Diamond kugirango azamuhe kumutingo.

Mbere y’uko zari yibaruka umwana wa kabiri kuri Diamond, byagiye bivugwa ko uyu muhanzi yatunguwe n’uburyo umugore we yahise atwita kandi bari baravuganye ko bazakurikiza imfura yabo hashize igihe.

Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa muri Uganda cyo cyavuga ko Zari The Lady Boss ngo agereranywa n’umujuru ukora ikintu cyiza ariko agambiriye izindi nyungu mu minsi iri imbere.

Aba bafana ba Diamond uherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Salome’ bavuga ko Zari akomeje kubyara kugirango nashaka gutandukana n’umugabo we nawe azabone ku mitungo uyu musore amaze kwibikaho mu minsi amaze muri muzika.

Biyemeje ko Zari nagaruka muri Tanzania aribwo bazazamura iki kibazo cy’uko abyara agamije ko imitungo y’umugabo we azayibonaho umunsi batandukanye.

zari ngo akeneye imitungo y’umugabo we

Kugeza ubu, Zari ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho amaze iminsi nyuma yo kubyara ubuheta bwa Diamond akaba uwa Gatanu kuri we.

Zari yavutse kuwa 23 Nzeri 1980 ku babyeyi bafite inkomoko zitandukanye. Nyina ni umuhindekazi naho se akaba umusomali. Yakuriye ahitwa Jinja ari naho yize amashuri yisumbuye muri Jinja girls high School gusa yakomereje Kaminuza mu Bwongereza.

Ubu amaze kubyara abana bane barimo batatu yabyaye akiba muri Uganda [Pinto, Didy na Quincy], nyuma yo gushakana na Diamond bafitanye umukobwa umwe bise ‘Tiffah’ ndetse n’undi aherutse kubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa