skol
fortebet

Abagize uruhare mu rupfu rwa Radio batawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Mowzey Raido, bije bikurikira ifungwa rya kabiri ‘De Bar’ uyu muhanzi yakubitiwemo agakomereka ku bwonko akaviramo imbere.
Mu rucyerera rwo ku wa 01 Gashyantare, 2018 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Mowzey Radio watabarutse bitunguranye nyuma y’impanuka yari yakoze mu byumweru bibiri bishize ku kabari kazwi nka” De Bar” kari i Entebbe mu mujyi wa Kampala muri Uganda. Abaherekeje (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Mowzey Raido, bije bikurikira ifungwa rya kabiri ‘De Bar’ uyu muhanzi yakubitiwemo agakomereka ku bwonko akaviramo imbere.

Mu rucyerera rwo ku wa 01 Gashyantare, 2018 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Mowzey Radio watabarutse bitunguranye nyuma y’impanuka yari yakoze mu byumweru bibiri bishize ku kabari kazwi nka” De Bar” kari i Entebbe mu mujyi wa Kampala muri Uganda.

Abaherekeje Radio ni benshi

Radio yari inshuti y’abantu batandukanye uhereye kuri Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni n’abandi bayobozi bafatanya(barimo n’umuhungu we General Muhoozi) ndetse n’umubare utabarika w’abaturage(benshi bari abafana b’itsinda Good Life) ndetse n’abanyabamahanga barimo n’abanyarwanda bari inshuti n’abahanzi bagiye bakorana.

Ejo hashize nibwo yasezeweho bwa nyuma ku bitaro bya Mulago; agahinda kari kenshi ku bavandimwe n’inshuti bitabiriye uyu muhango.Iperereza ry’urupfu riri gukorwa na Polisi rishyira mu majwi bamwe mu bakozi b’aka kabari kitwa ‘De Bar’Radio yarimo yanyweramo.

Radio mbere y’uko atabaruka

Umwe mu bashinzwe umutekano (Bouncer) witwa Geoffrey Mawala akaba ari muri benshi bakubise uyu muhanzi akaba yatawe muri yombi ku ikubitiro ashinjwa urupfu rwa Radio watabarutse ku myaka 33 y’amavuko.

Undi wafashwe n’inzego z’iperereza ni Hassan Muwonge uyu akaba ari umukozi wo muri aka kabari.Uyu mugabo nawe ashinjwa ubufatanyacyaha mu ikubitwa rya Radio akaba yarafashwe na Polisi ya Uganda kuri uyu wa Gatanu.

Weasel bafatanyaga mu itsinda nawe akaba yaratangiye gushyirwa mu majwi.The New Vision ejo yanditse ko Weasel atari kubasha kuvuga.

Akabari yanywereyemo karahagaritswe

Umurambo wa Radio wamaze kugezwa mu rugo iwe ahitwa Makindye i Neverland ukaba uri bwerekezwe ahitwa Natinal Theatre aho abashaka gusezera ku murambo bashobora kuwusanga. Nyakwigendera arashyingurwa kuri uyu Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare 2018 i Kaga-Nakawuka saa munani z’amanwa(14:00).

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Hassan wagize uruhare mu rupfu rwa Radio yafunzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa