skol
fortebet

Abagore 8 bashinje icyamamare mu gukina filimi Morgan Freeman kubakorakora ku ngufu

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Icyamamare mu gukina filimi Morgan Freeman kirashinjwa n’abagore 8 barimo n’abimenyerezaga gukina filimi,ko cyabakorakoye ndetse kikababuza umudendezo aho umwe muri bo yavuze ko yagerageje kuzamura ikanzu ye.

Sponsored Ad

Aba bagore 8 bavuze ko uyu musaza w’imyaka 80 yabakorakoye mu mwaka wa 2008, ubwo yageragezaga kubatereta ku ngufu bigatuma agira imyitwarire mibi.

Uyu mugore yavuze ko Freeman yamubwiye ko ahiye kandi atwite

Umwe mu bari bungirije Morgan Freeman ubwo hafatwaga amashusho ya filimi ya filimi isekeje yitwa Going In Style mu mwaka wa 2015, yavuze ko uyu musaza yagerageje kuzamura ikanzu yari yambaye ari kumukorakora agakizwa n’uko umwe mu bakinnyi b’iyi filimi babibonye bakaza kumutabara.

Mu bushakashatsi bwakozwe na televiziyo ya CNN,benshi mu bakobwa bimenyerezaga umwuga mu nzu itunganya filimi ya Freeman yitwa Revelations Entertainment,bavuze ko kenshi yabakorakoraga bikababuza amahwemo.

Uretse aba,umunyamakurukazi wa CNN witwa Chloe Melas yavuze ko mu mwaka ushize ubwo yari atwite inda y’amezi 6,Freeman yamubwiye ko ahiye cyane biramutungura.

Freeman wakoze filimi nyinshi zirimo na filimi mbarankuru yagaragayemo perezida Kagame yabwiye CNN ko abamuzi bazi neza ko atajya abangamira abantu bakorana ndetse n’abo bahuye,gusa asaba imbabazi abumva ko yakoze ibitarabanyuze.

Nubwo Freeman atarahamwa n’ibi byaha,ashobora kwamburwa ibihembo bimwe na bimwe by’icyubahiro yahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa